Ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda, bwamaze gutangaza ko bazakora ibitaramo birindwi.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Kuva ibitaramo bya Iwacu Muzika byatangira ndetse no kuva byatangira kwitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitarajya mu Karere ka Karongi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko bukunze kujyana ibi bitaramo mu turere tunyuranye mu rwego rwo gufasha abaturage banyuranye.

Mu buryo bwo kugeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, EAP igenda ihinduranya Uturere biberamo ari na yo mpamvu kuri byagejejwe no mu Karere ka Karongi.

Umwaka ushize ibi bitaramo byari byanyuze mu Turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Muhanga yasimbuye Rusizi na Rubavu .

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa urutonde rw’abahanzi ntakuka bazabiririmbamo, amakuru ahari agahamya ko hazagenda hatangazwa umwe ku wundi kugeza bose barangiye.

Umwaka ushize, ibi bitaramo byari byatumiwemo abahanzi nka King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King, na Nel Ngabo.

Ab'i Karongi batekerejweho mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ igiye kuba ku nshuro ya karindwi
Ab'i Karongi batekerejweho mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ igiye kuba ku nshuro ya karindwi
Abahanzi bazengurutse u Rwanda muri MTN Iwacu Muzika Festival umwaka ushize, basoreje i Rubavu bafatana ifoto y'urwibutso
Abahanzi bazengurutse u Rwanda muri MTN Iwacu Muzika Festival umwaka ushize, basoreje i Rubavu bafatana ifoto y'urwibutso