Uyu mugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indirimbo ye yasohokanye n’amashusho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022.
Murangwa yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agamije kurushaho kugaragaza imbaraga n’imbabazi za Yesu Kristo, we uba hafi abantu haba mu bihe byiza n’ibibi.
Yagize ati “Ndashaka ko abazayunva bose bamenya ko Yesu ari ubuturo bw’imitima yacu kandi akaba ababa hafi cyane mu bihe byose byiza ndetse n’ibyo twita bibi”.
Iyi ndirimbo avuga ko yayihimbye amaze kwitegereza uburyo Yesu yagiye amwitabaza mu bihe bigoye, akamuba hafi kandi akamusubiza.
Ati “Nabonye urukundo ndetse n’ukuntu ari inshuti yanjye kuruta ibindi byose, ntekereza ampora hafi buri munsi.”
Murangwa afite izindi ndirimbo zitandukanye yasohoye mu minsi yashize nka Uduhumbure, Dushobozwa n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!