00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaby Kamanzi, Thatien Titus n’abandi bahanzi bagiye guhurira muri Rabagirana Festival i Bugesera

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 September 2026 saa 03:52
Yasuwe :

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza bagiye gususurutswa n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza (gospel) barimo Gaby Kamanzi, Thatien Titus n’abandi mu iserukiramuci rya Rabagirana Festival 2026.

Ni iserukiramuco rizaba ku wa 6 Nzeri 2026 kuri Stade ya Bugesera.

Rabagirana Festival 2026 ni iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, rihuza abakunzi b’izo ndirimbo, amatorero, imiryango, urubyiruko ndetse n’abandi. Uretse indirimbo hatangirwamo n’ubutumwa butandukanye bugamije kurushaho kubaka umuryango Nyarwanda.

Kuri iyi nshuro iri serukiramuci rizaba ririmo bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Thatien Titus na Vedaste Christian, David Kega, Tresor, ndetse n’abandi.

Hazaba kandi hari n’abahanga mu kuvuga imiziki nka DJ Spin, n’abandi batandukanye bazasusurutsa abazitabira.

Sion Foundation itegura iri serukiramuco yatangaje ko atari igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo ari urubuga rwo gukoresha ubuhanzi mu gutanga ubutumwa bushishikariza urubyiruko kugira intego nziza mu buzima, kwirinda ibishuko bibangiriza ejo hazaza no guharanira iterambere.

Mu rwego rwo guha urubyiruko amahirwe yo kwiyungura ubumenyi, Chancen International izafasha urubyiruko 1,000 rufite hagati y’imyaka 18 na 35 kwiga binyuze mu buryo bwo kwishyurirwa ishuri ukazishyura nyuma (study-now, pay-later).

Sion Foundation yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’impamyabushobozi byarufasha kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo.

Muri iri serukiramuco kandi hazatangirwa ubutumwa bukangurira abaturage kwizigamira no kujya muri Ejo Heza, ndetse hishyurirwe abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Nyuma ya Bugesera Rabagirana Festival 2026 izakomereza no mu turere twa Muhanga, Ruhango na Rubavu.

Abahanzi batandukanye bagiye guhurira mu iserukiramuco ry'indirimbo za Gospel, Rabagirana Festival 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages