Musenyeri Welby yahise yerekeza i Gahini ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa bitandukanye by’umurage w’ububyutse mu Rwanda n’ubukerarugendo bushingiye kumyemerere ya Gikiristo i Gahini mu Karere ka Kayonza.

Biteganyijwe kandi ko ku Cyumweru azifatanya n’urubyiruko rwo mu Itorero Angilikani rwiga muri za Kaminuza mu giterane kibera muri Paruwasi ya Kibagabaga kuva kuri uyu wa 17 kikazarangira ku wa 19 Gashyantare 2017.

Azanasura ishuri rya Kigali Anglican Theological College aho azatera akanyabugabo abanyeshuri baryigamo ndetse n’ubuyobozi bwaryo.

Itangazo ryatanzwe n’Ubunyamabanga bw’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rivuga ko Musenyeri Welby azaba ari mu Rwanda kuva ku itariki ya 18-21 Gashyantare 2017.

Welby amaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri ariko yerekeza mu bindi bihugu.

Itorero ry’Abangilikani ryageze mu Rwanda mu 1925, rifite icyicaro i Gahini. Mu 1936 hatangiye andi matorero muri Uganda, Burundi, Kenya , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Australia.

Musenyeri Justin Welby ubwo yakirwaga n'Abayobozi b'Itorero Anglican mu Rwanda, ku Kibuga cy'Ingege cya Kigali
Musenyeri Justin Welby ubwo yakirwaga n'Abayobozi b'Itorero Anglican mu Rwanda, ku Kibuga cy'Ingege cya Kigali
Musenyeri Welby ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa bitandukanye by’umurage w’ububyutse mu Rwanda n’ubukerarugendo bushingiye kumyemerere ya Gikiristo i Gahini
Musenyeri Welby ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa bitandukanye by’umurage w’ububyutse mu Rwanda n’ubukerarugendo bushingiye kumyemerere ya Gikiristo i Gahini
Imirimo yo kubaka Cathedral igezweho i Gahini irarimbanije
Imirimo yo kubaka Cathedral igezweho i Gahini irarimbanije