Iki cyunamo cyatangiye kuri uyu wa 21 Mata 2025 i saa sita z’amanywa, ndetse amaparuwasi yose yo mu Rwanda yasabwe kuvuza inzogera zimenyekanisha ko cyatangiye.
Itegeko rya Kiliziya riteganya ko iyo Papa yitabye Imana, havuzwa inzogera kuri buri paruwasi, ikaba nk’ikimenyetso cy’icyunamo no kumusabira mu masengesho yabo, kugeza igihe azashyingurirwa.
Papa iyo yitabye Imana aba agomba gushyingurwa mu minsi itarenze icyenda.
By’umwihariko Abakristu bose, n’Abihayimana basabwa gusenga ku buryo bwihariye basabira Papa witabye Imana, banasaba Imana ngo ikomeze Kiliziya muri ibyo bihe bikomeye ndetse inabatoranyirize Papa mushya uyinogeye.
Gusabira Kiliziya birakomeza nyuma yo gushyingura Papa kugeza igihe habonekeye ugomba kumusimbura.
Inama y’aba-Cardinal batarengeje imyaka 80 itora (conclave) iba igomba gutangira biterenze iminsi iri hagati ya 15 na 20 nyuma y’urupfu rwe. Gusa ishobora kumara iminsi irenze umwe bitewe n’igihe habonekeye amajwi ahagije yatuma utowe aba Papa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!