Yabivugiye mu kiganiro kirekire yagiranye na CHiTA MAGiC. Ati “Iyo mvuze ngo ‘Ndi Umunyamulenge’, Abanyamulenge barandemera; buriya ni cyo mba mvuga.”
Yongwe yavuze ko kuba yarakiriwe n’Abanyamulenge ari kimwe mu bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, akavuga ko bamuba hafi mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’amikoro.
Ati “Ni yo mpamvu ujya ubona ntajya mpfa. Buri munsi ngomba guhura n’Umunyamulenge. Ugira ngo baba bateguye, bavuga bati ‘Umwana wacu Yongwe’. Mu buryo bw’umwuka baransengera, mu buryo bw’umubiri bampa amafaranga.”
Ubwo CHiTA MAGiC yamubwiraga ko afite benshi mu Banyamulenge bamukurikira, Yongwe yasubije ati: “Nyine barahaba. Ubu bari barabuze mwene wabo. Ubu ibintu bigenze neza. Njye narakiriwe.”
Yabajijwe kandi niba atavuka mu Ntara y’Amajyepfo, ahita abyamaganira kure.
Ati “Wabyihoreye? Ndi Umunyamulenge, ushaka kunyicira gahunda.”
Apôtre Yongwe yigeze gutabwa muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Yafunguwe ku wa 20 Werurwe 2024, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rumuhamije icyo cyaha, rukamuhanisha igifungo cy’umwaka umwe gisubitse n’ihazabu ya 750.000 Frw.



Ibitekerezo 0