Ni ibirori bikunze kubera Namugongo muri Uganda ahabereye ubwicanyi bw’Abahowe Imana bo muri Uganda mu myaka 1885 na 1887. Hari na Basilika Gatolika yeguriwe Abahowe Imana ba Uganda, iherereye mu Karere ka Wakiso, muri Kampala.
Abahowe Imana bo muri Uganda bishwe ni 22 bazize ukwemera kwabo kandi bari abakirisitu ba Kiliziya Gatolilika.
Ubusanzwe umunsi mukuru w’abahowe Imana wizihizwa ku wa 3 Kamena, aho abakirisitu baba bibuka ubutwari bwaranze abo bishwe.
Bivugwa ko abo bahowe Imana bishwe kubera kwanga gusenga Imana gakondo bakazizwa ukwemera kwabo bari bafite.
Papa Benedigito wa XI yagize abatagatifu abo bahowe Imana guhera tariki ya 6 Kamena 1920 ariko biza kwemezwa mu buryo bwa burundu mu 1964 nyuma y’uko hari ababikira babiri babiyambaje, bagakira indwara mu buryo bw’igitangaza.
Bamwe mu bahowe Imana bazirikanwa harimo Mutagatifu Charles Lwanga wari ufite imyaka 25, Mutagatifu Kizito wari muto muri bo ndetse na Mutagatifu Mugagga.
Hari kandi Mutagatifu Diyoniziyo Sebuggwawo wari ufite imyaka 17 wishwe n’Umwami amuteye icumu amuziza kwigisha bagenzi be Gatigisimu. Uyu Kiliziya yamugize umuvugizi n’umurinzi w’abaririmbyi, abanyamuziki n’amakorari.
Mutagatifu Andereya Kaggwa wari n’umutoni ibwami kubera kuvuza ingoma, yishwe ku ngoma y’umwami Mwanga kubera kwigisha ijambo ry’Imana.
Hari kandi na Mutagatifu Ponsiyani Ngondwe wari umurinzi w’abasirikare b’ibwami akaba no mu bakusanyaga amaturo y’ibwami ariko yaje kwicwa azira kuvuga ko yamenye Yezu kandi adashobora kumureka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!