Kuva tariki ya 7 Kanama kugeza ku ya 21 Nzeri 2026, ni bwo i Kinshasa hazabera iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 biyoboye ibindi muri Volleyball muri Afurika.
Imwe mu makipe izitabira iri rushanwa harimo n’u Rwanda, rukaba rwatangiye imyitozo yo kuritegura yitabiriwe n’abakinnyi bahmagawe ku rutonde rw’agateganyo.
Abakinnyi 21 ni bo bahamagawe n’Umutoza Mukuru, Frédéric Guérin, uzaba uri kumwe n’iyi kipe afatanyije na Musoni Fred n’umwungiriza we wa mbere, hamwe na Ntawangundi Dominique nk’umwungiriza we wa kabiri.
Abakinnyi bahamagawe ni Ntanteteri Crispin, Nsabimana Mahoro Yvan, Nolan Enzo Ganza, Niyonshima Samuel, Rukundo Willy, Munyamahoro D’amour, Mutabazi Yves, Gisubizo Merci, Kwizera Eric na Munyinya Mugisha
Hari kandi Rwigema Simon, Irakoze Alain, Mugisha Jean Santere, Dusenge Wickliffe, Gatsinzi Venuste, Ntawiha Kenny, Twagirayezu Emmy, Kanamugire Prince, Nkurunziza John na Shyaka Frank na Rwanyonga Alex.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!