00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika yatangiye umwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 July 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yitegura imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye umwiherero.

Kuva tariki ya 7 Kanama kugeza ku ya 21 Nzeri 2026, ni bwo i Kinshasa hazabera iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 biyoboye ibindi muri Volleyball muri Afurika.

Imwe mu makipe izitabira iri rushanwa harimo n’u Rwanda, rukaba rwatangiye imyitozo yo kuritegura yitabiriwe n’abakinnyi bahmagawe ku rutonde rw’agateganyo.

Abakinnyi 21 ni bo bahamagawe n’Umutoza Mukuru, Frédéric Guérin, uzaba uri kumwe n’iyi kipe afatanyije na Musoni Fred n’umwungiriza we wa mbere, hamwe na Ntawangundi Dominique nk’umwungiriza we wa kabiri.

Abakinnyi bahamagawe ni Ntanteteri Crispin, Nsabimana Mahoro Yvan, Nolan Enzo Ganza, Niyonshima Samuel, Rukundo Willy, Munyamahoro D’amour, Mutabazi Yves, Gisubizo Merci, Kwizera Eric na Munyinya Mugisha

Hari kandi Rwigema Simon, Irakoze Alain, Mugisha Jean Santere, Dusenge Wickliffe, Gatsinzi Venuste, Ntawiha Kenny, Twagirayezu Emmy, Kanamugire Prince, Nkurunziza John na Shyaka Frank na Rwanyonga Alex.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bitwara neza mu ikipe y'igihugu
Gisubizo Merci wa REG VC azifshishwa mu Gikombe cya Afurika
Dusenge Wicklif ukinira Kepler ari mu bahamagawe na Frédéric Guérin
Kanamugire Prince na we yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu izajya gukina Igikombe cya Afurika
Rukundo Willy ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y'u Rwanda
Abakinnyi bose bahamagawe bageze mu mwiherero
Gatsinzi Venuste na we yageze mu mwiherero
Irakoze Alain ni Libero wa Police FC
Abakinnyi bazitabira irushanwa rizaba kuva tariki ya 7 Kanama
Imyitozo izajya ibera kuri Petit Stade i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages