00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugabutumwa wakuze aconga ruhago, agahirwa na Volleyball: Peter Kamasa akomeje kwandika amateka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 June 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Umwaka w’imikino muri Volleyball uri kugana ku musozo ariko uwavuga ko Umutoza wa APR Women Volleyball Club, Peter Kamasa ari umwe mu bagarutsweho cyane ntiyaba ari kure y’ukuri.

Mu busanzwe, umutoza agirwa n’ikipe aba afite cyane ko iyo yitwara neza ahabwa indabo ze, mu gihe byanze nabwo agashinjwa uwo musaruro mubi.

APR WVC yegukanye ibikombe bitatu mu marushanwa ane imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino byose bigahurira ku mutoza Kamasa uri mu mwaka we wa mbere muri iyi Kipe y’Ingabo.

Icyakora uyu mugabo ni ubwo benshi bamumenye muri Volleyball, azwi no mu itangazamakuru ry’imikino ndetse hari n’abamuzi mu rusengero nk’umuvugabutumwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Peter Kamasa yagarutse ku rugendo rwe muri uyu mukino ukundwa n’abatari bake mu Rwanda ndetse n’ubuzima bw’ivugabutumwa.

-Urugendo rwa Kamasa muri Volleyball

Kamasa avuga ko yakuze aconga ruhago cyane kuko yigeze no gutoranywa mu Ikipe y’Igihugu mu bato ariko ntiyaje kumuhira kubera imvune ikomeye yagize agakuka ukuguru.

Ati “Njye kera nakinaga umupira w’amaguru buriya abantu banzi i Kibungo barabyibuka kuko nigeze no gutoranywa mu Ikipe y’Igihugu y’Abato gusa naje kugira imvune ikomeye cyane nkuka akaguru bityo iranzonga cyane.”

Asoza amashuri abanza, Kamasa yari yatangiye kwibona muri Volleyball aho yanerekeje mu ishuri ryisumbuye i Gahini. Ni ahantu avuga ko yagiriye ibihe byiza ndetse aboneraho ko Volleyball hari ikintu yazabyara.

Uyu mugabo yakomeje gukina anyura mu makipe nka Blues Tigers, Rukinzo y’i Burundi na Groupe Scolaire de Butare. Muri kaminuza yanyuze mu makipe nka ULK na UNATEK.

-Urugendo rwa Kamasa nk’umutoza

Peter Kamasa ni umwe mu batoza bato bari muri Volleyball y’u Rwanda ahanini kubera imvune zakomeje ku muzonga ubwo yari umukinnyi.

Uretse iyo yagize mu mashuri abanza ubwo yari agiconga ruhago, Kamasa yongeye kugira indi ikomeye ikirenge kirahindukira ubwo yigaga muri Groupe Scolaire de Butare.

Mu 2014, Kamasa yerekeje muri APR VC nk’umukinnyi ndetse n’umutoza w’abana. Ntabwo yatinzeyo kuko yahise yerekeza muri Rwanda Revenue Authority atwarana nayo ibikombe byinshi birimo bibiri bya shampiyona, Genocide Memorial Tournament n’ibindi.

Mu 2018, yakomereje umwuga we w’ubutoza muri REG VC aho yatwaye ibikombe byinshi birimo ibya Shampiyona, GMT ndetse bagera no ku mukino wa nyuma w’Imikino Nyafurika (Zone 5).

Mu 2024, Kamasa yagizwe umutoza wa APR WVC aho mu mezi atandatu amaze kwegukana ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Memorial Kayumba ndetse na Genocide Memorial Tournament.

Kamasa avuga ko mu myaka yose amaze ari umutoza, uwa 2024 ariwo mwiza wahize indi yose.

Ati “Ni umwaka wagenze neza cyane kuko twatangiye dutwara Igikombe cya Memorial Kayumba, dutwara Shampiyona bigoye cyane kuko Police WVC yadutsinze umukino wa mbere ariko tuza kuva inyuma tuyitsinda ibiri yakurikiye.”

Nyuma y’icyumweru kimwe, APR WVC yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kiba icya gatatu iyi kipe yegukanye uyu mwaka.

Kamasa akomeza avuga ko afite inzozi zo kuzaba umutoza mpuzamahanga.

Ati “Nifuza kuzakora amateka arenze ayo nakoze uyu mwaka kandi niyo ntumbero yanjye. Indoto mfite zikomeye ni ukuba umutoza mpuzamahanga nkajya mu makipe akomeye hanze nk’uko Mulinge abikora na Paul Bitoke wanyuze hano.”

Peter Kamasa yanyuze mu makipe nka RwandAir

-Uko Kamasa ahuza ubutoza, itangazamakuru n’ivugabutumwa

Uretse kuba umutoza n’umunyamakuru w’imikino, Kamasa ni umuvugabutumwa.

Ni ibintu avuga ko yakomoye kuri Se kuko nawe yabaye Reverend Canon muri Anglican.

Ati “Kuvuga ubutumwa ni impano ndetse bindimo kuko Data yari Pasiteri kandi narabitojwe kandi numva umurimo wa Data utava muri njye. Imikino nayo ni ibintu bimba mu maraso kuko n’itangazamakuru nkora iry’imikino.”

Kamasa avuga ko kubasha guhuza iyi mirimo itatu itoroshye abifashwamo no kwitegura neza.

Ati “Kubihuza rero bisaba kwishyira ku murongo ku buryo mbona umwanya w’imyitozo, amateraniro n’ibindi. Ikindi iyo bagiye kunshyira kuri gahunda yo kubwiriza mbanza kureba niba mfite umwanya.”

“Mu gutoza byo n’iyo twageze mu mikino ya nyuma nsaba ikiruhuko nkabanza kuyikina. Ikindi ntabwo niha ibyo ntari bushobore kuko buri kimwe cyose gisaba kugitegura haba kuvuga ubutumwa, gutoza ndetse n’akazi gasanzwe.”

Ntiwavuga APR WVC ngo wibagirwe ko arimwe mu makipe afite igikundiro cyane bigaragazwa n’ibitekerezo bitangwa kuri iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Abajijwe uko yakira kuvugwa cyane kw’abakinnyi be ku mbugankoranyambaga, Kamasa yavuze ko babikwiye cyane ko ari abana beza.

Ati “Aba bakobwa niba bakina neza, bakambara neza kandi ari beza ubwo bareka kuvugwa gute? Buriya ni abana bagira urukundo, bafasha abandi ubwo urumva Imana yabura kubagirira neza ndetse no kubaha igikundiro?”

Volleyball ni umwe mu mikino ikunzwe cyane mu Rwanda ariko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo urusheho gutera imbere no kungura abawubamo.

Kamasa avuga ko uretse gukundwa na benshi yewe ari no mu kibuga wazamuye urwego.

Ati “Nzabivuga mbisubiremo hari imikino utavunika cyane mu Rwanda. Iyo ni Handball, Volleyball n’Amagare. Ni imikino dushobora gutwara imidali ku Mugabane wa Afurika kuko byagaragaye na mbere.”

Yakomeje agaragaza uburyo mu myaka yashize uyu mukino wagize umusaruro mwiza.

Ati “Mvuze kuri Volleyball mbamo, kuva mu 2011 kugeza mu 2016 twagize amakipe y’abato ajya mu Gikombe cy’Isi haba mu yo mu nzu na Beach. Mu bakuru twatwaye Zone 5, twagize abakinnyi mpuzamahanga nka Mukunzi Christopher, Mutabazi, uyu munsi dufite Dusenge Wiclif.”

Kamasa asanga Volleyball yujuje byose ngo ishyigikirwa bityo akagira inama abashoramari kuwushyiramo amafaranga.
Ati “Abantu bagomba kuwuha imbaraga kuko uko umunyarwanda ateye gukina Volleyball biramworohera bityo ikeneye gushorwamo. Sinzi impamvu badashyiramo amafaranga ariko nabagira inama. Uziko hari igihe twabaye aba kane muri Afurika.”

Mu mwaka we wa mbere muri APR WVC, umutoza Peter Kamasa amaze kwegukana ibikombe bitatu
Peter Kamasa yabaye umutoza wungirije muri REG VC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .