Tesfazion w’imyaka 22 yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuba uwa kabiri mu Gace ka Musanze- Kigali kasorejwe kuri Kigali Convention Centre ku wa Gatanu.
Ayoboye isiganwa n’ibihe bingana n’amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 13 aho arusha amasegonda atandatu Umunya-Ukraine Budiak Anatolii uri ku mwanya wa kabiri.
Aganira n’abanyamakuru, Natnael Tesfazion yavuze ko bigoye kugumana umwambaro w’umuhondo kuko harimo ibihe bito hagati ye n’abamukurikiye.
Ati “Uyu munsi nafashe umwambaro w’umuhondo. Ni agace kagoye. Irushanwa ndarizi, nzi imisozi ya Kigali. Mu mwaka wa 2020, nacomotse mu gikundi ariko ubu harimo ikinyuranyo cy’amasegonda atandatu. Ni ibihe bito kuri njye. Biragoye kugumana umwambaro w’umuhondo, ariko simbizi Imana iri kumwe nanjye.’’
Tesfazion utarakinnye Tour du Rwanda ya 2021, yegukanye iya 2020 ubwo yakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Erythrée.
Ni we uraba wambaye umwenda w’umuhondo mu Gace ka Karindwi gahagurukira i Nyamirambo kagasorezwa ahazwi nka Norvège nyuma yo guca i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu, ku ntera y’ibilometero 152,6.
Tour du Rwanda 2022 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare, hakinwa Agace ka Munani kazakinirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, aho kazahagurukira ndetse kakanasorezwa kuri Canal Olympia ku i Rebero, ku ntera y’ibilometero 75,3.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!