Saa Yine za mu gitondo ni bwo abakinnyi 76 bahagurutse imbere y’isoko rya Musanze babanza gukora intera y’ibilometero 3,6 bitabarwa kuko batangiye kubarirwa ibihe bageze kuri Mukungwa.
Bageze kuri Base bafashe umuhanda ujya i Gicumbi, bazamuka umusozi wa Tetero, aho Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite yari ayoboye nk’uko byagenze no mu Kivuruga.
Nsengimana wari kumwe na Mugisha Moïse binjira i Byumba, bombi batakaye ubwo isiganwa ryari rigeze i Kageyo, riyoborwa n’abarimo Ourselin, Pierre Rolland na Goldstein.
Anatoliy Volodimirovich Budyak yasatiriye mu kilometero cya nyuma ubwo bazamukaga mu Rugando bimufasha gutanga abandi ku murongo wo kuri Kigali Convention Centre aho yegukanye Agace ka Gatandatu akoresheje amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 21.
Yakurikiwe na Natnael Tesfazion bakoresheje ibihe bimwe mu gihe Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasizwe amasegonda atanu akaba uwa gatatu.
Umunya-Eritrea Tesfazion ukinira Drone Hopper ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 19. Akurikiwe na Budiak Anatoli arusha amasegonda atandatu.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric wa 10 urushwa iminota ibiri n’amasegonda 15, akurikiwe na Muhoza Eric banganya ibihe.
Mugisha Samuel ukinira ProTouch na Axel Laurance wa B&B Hotels KTM bavuye mu isiganwa kubera uburwayi.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazahagurukira i Kigali [ku Ishuri ry’Intwari i Nyamirambo] gasorezwe kuri Mont Kigali [Norvège] kanyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 152,6.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:
UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:
– Umukinnyi wegukanye Agace ka Gatandatu ka Musanze- Kigali: Anatoliy Volodimirovich Budyak [Terengganu Cycling Team]

– Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]


– Umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka imisozi wahembwe na Cogebanque: Nsengimana Jean Bosco [Benediction Ignite]

– Umukinnyi wahize abandi mu kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Pierre Rolland [B&B Hotels KTM]

– Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance Ltd: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Mugisha Moïse [ProTouch]

– Ikipe yitwaye neza kurusha izindi: Drone Hopper Androni Giocattoli

– Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa uhembwa na Forzza Bet: Manizabayo Eric [Benediction Ignite]

AMAFOTO: Nyabugogo hakomeje gushimangira ko ari agace kabamo abantu benshi bakunda igare.
Abakorera muri aka gace bahagaritse imirimo bategereza abasiganwa bagiye kuhanyura mu gace ka #TdRwanda22 ka gatandatu kahereye i Musanze kakaza gusorezwa kuri Kigali Convention Centre. pic.twitter.com/vQZbcIdxS4
— IGIHE (@IGIHE) February 25, 2022
– Natnael Tesfazion yambaye umwenda w’umuhondo
Umunya-Eritrea ukinira Drone Hopper ni we uhise wambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 19. Akurikiwe na Budiak Anatoli arusha amasegonda atandatu.
Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric wa 10 urushwa iminota ibiri n’amasegonda 15, akurikiwe na Muhoza Eric banganya ibihe.
– 13:42: Intsinzi ya Budiak Anatoli kuri Kigali Convention Centre
Umunya-Ukraine ukinira Terrengganu Polygon Cycling atanze abandi ku murongo nyuma y’uko igikundi gifashe Granigan mu kilometero cya nyuma.
Yakoresheje amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 21 anganya na Natnael Tesfazion wa Drone Hopper.
Umunyarwanda Manizabayo Eric Karadiyo ukinira Benediction Ignite yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda atanu.



13:39 Isiganwa riyobowe na Granigan mu bilometero bibiri bya nyuma aho ari kuzamuka Mu Myembe. Yasize igikundi amasegonda atandatu.
– MySol yongeye kwegereza abaturarwanda imirasire y’izuba
MySol, Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba, iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2022, iri gukinwa ku nshuro ya 14 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.
MySol iri mu bigo byariherekeje ndetse yegereje Abaturarwanda serivisi yiswe “Isanzure” ifasha buri wese gucana umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Isanzure ni serivisi yagutse aho buri muturarwanda wese ashobora kuyibonamo yaba ari ufite igorofa, restaurant, inzu nini z’ubucuruzi ndetse na hotel.
MySol ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho yageze mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali; inafite intego yo kwagura mu tundi duce ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.


13:37 Isiganwa riri mu bilometero bine bya nyuma: Main Kent afashwe n’itsinda rimukurikiye ubwo yari ageze mu Rugunga.
13:35 Isiganwa ryinjiye mu bilometero bitanu bya nyuma.
– Jesse Ewart yegukanye amanota y’umusozi wa gatanu
Aya manota atangiwe kwa Mutwe yegukanywe na Ewart akurikiwe na Restrepo Jhonatan, Lagree na Muluerberhane.
– Ed- Doghmy yegukanye amanota ya sprint ya kabiri atangiwe Nyabugogo
Yakurikiwe na Pierre Rolland na Sabbahi.
13:15 Abasiganwa bageze mu bilometero 20 bya nyuma mbere yo kugera kuri Kigali Convention Centre. Igikundi kiracyari kugendera hamwe kiyobowe n’abakinnyi ba Tarteletto.
– Uko byari byifashe mu muhanda wa Tetero















12:57 Igikundi gifashe Ourselin na Goldstein bari bayoboye isiganwa mbere y’uko basohoka muri Kajevuba.
12:53 Mu gihe bari gusatira Kajevuba, ikinyuranyo gikomeje kugabanuka kuko ubu kigeze ku masegonda 52.
– Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu
Techno Market, Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), yaherekeje Tour du Rwanda, irushanwa yitabiriye ku nshuro yayo ya gatatu.
Abakiliya bayigana muri iki gihe cya Tour du Rwanda bashyiriweho igabanyirizwa rya 10% kuri buri serivisi bashaka.
Mu bushobozi n’uburambe bwa Techno Market, ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n’imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo 104 mu munota umwe n’indi yitwa ‘offset’ ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa hamwe n’abakozi b’abanyamwuga.
Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing). Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.
Bimwe mu bikorwa bya Techno Market biri mu bikoresho biri kwifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza n’ibindi.
Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage.


12:47 Abakinnyi bari imbere bageze mu Rwafandi hafi ya Carriere. Ikinyuranyo cyageze ku munota n’amasegonda 22.
12:38 Nielsen yasize Nsengimana ahubwo afata Mugisha Moise. Batatu bari imbere bari kujyana mu gihe bari kumanuka i Mugina.
12:34 Nielsen afashe Nsengimana Jean Bosco mu gihe bakomeje kumanuka i Kigoma.
12:25 Mugisha Moise na Nsengimana Jean Bosco batakaye bari kumanuka i Kageyo. Batatu bari imbere ni Pierre Rolland, Goldstein na Ourselin.
Mugisha yasizwe amasegonda 13 naho Nsengimana asigwa amasegonda 23.
– Nsengimana yegukanye amanota y’umusozi wa gatatu
12:22 Amanota y’umusozi wa gatatu atangiwe i Byumba mu Mujyi yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite akurikiwe na Mugisha Moise wa ProTouch.
– Prime Insurance yegereje Abaturarwanda serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi
Sosiyete y’Ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, iri mu bigo biri kugendana na Tour du Rwanda 2022.
Muri serivisi yabegereje harimo ubwishingizi bw’ubuvuzi no gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka.
Ikoranabuhanga rya Prime ryakemuye ibibazo bitandukanye kuko ubu ukoze impanuka aho yaba ari hose abimenyekanisha bitamusabye kuhava anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.
Iyo amaze gukora ibyo, Prime Insurance imuha urupapuro ajyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.
Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Prime Insurance bureba abantu bose, buri mu byiciro bibiri by’ingenzi ari byo Imena na Isonga.
Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’amakoperative biri mu yitwa ISONGA mu gihe ibigo binini birimo ibya leta n’iby’abikorera bibarizwa mu cyiciro cy’IMENA.




12:10 Abasiganwa bageze hafi ya Hoteli Urumuri. Ubu ikinyuranyo ni umunota n’amasegonda 22.
– Amwe mu mafoto yo mu muhanda



















12:01 Abasiganwa bageze munsi ya Stade ya Byumba. Intera iri hagati y’abakinnyi bayoboye n’igikundi ni umunota n’amasegonda 23.
– Cogebanque yegereye abakeneye serivisi z’imari binyuze mu ba agents bayo
Cogebanque yegereje abaturarwanda serivisi za banki binyuze ku ba-agents, bakaba bazibona bitabasabye ingendo ndende no gutonda imirongo ku mashami yayo.
Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z’imari hafi yabo.
Cogebanque yatangije Agency Banking mu mpera za 2014; hari mu rwego rwo korohereza no kwegereza abayigana serivisi zayo, by’umwihariko aho batuye cyangwa bakorera akazi kabo ka buri munsi.
Magingo aya Cogebanque ifite aba-agents barenga 650 mu gihugu hose. Ubuyobozi bwayo buvuga ko icyerekezo ari ukugera henshi no kunoza servisi batanga.
Kugira ngo umu-agent ashyirwe ahantu runaka, Cogebanque ikora ubugenzuzi harebwa ko afite aho akorera, asanzwe akora ubucuruzi nibura amezi 18, afite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, afite ipatanti, ibaruwa ibisaba iherekejwe n’abantu nibura batatu bamuzi no kwerekana ibimuranga birimo indangamuntu n’andi makuru yafasha banki gukora ubugenzuzi.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu myaka 23 ishize, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.

Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM yavuye mu irushanwa. Ntabwo biratangazwa niba ari impanuka cyangwa uburwayi yagize bwatumye adakomeza gusiganwa. #TdRwanda22 pic.twitter.com/9XeoNrEp1q
— IGIHE (@IGIHE) February 25, 2022
11:45 Abasiganwa bageze ku Mubuga. Igikundi cyasizwe umunota umwe n’amasegonda 40.
11:41 Mugisha Moise afashe bane bayoboye isiganwa. Ubu ni batanu bari imbere. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 50.
– Nsengimana yegukanye amanota y’umusozi wa kabiri
11:41 Amanota y’umunota wa kabiri atangiwe ku musozi wa Tetero, yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco.
Yakurikiwe na Pierre Rolland, Goldstein, Ourselin na Mugisha Moise.
11:37 Nsengimana Jean Bosco acitse abandi bari kumwe mu bayoboye isiganwa, agenda wenyine. Birumvikana ko ashaka uburyo yegukana amanota y’umusozi.
11:27 Mugisha Moise yasizwe umunota umwe n’amasegonda 10 n’abakinnyi bane bari imbere. Maatougui yasizwe umunota n’amasegonda 30 naho igikundi kiri inyuma umunota umwe n’amasegonda 50.
11:23 Mugisha Moise wa ProTouch asohotse mu gikundi aragenda. Abasiganwa bari kuzamuka umusozi wa Tetero.
11:14 Abakinnyi bane bayoboye isiganwa bashyizemo umunota umwe n’amasegonda 30. Abasiganwa bageze i Gatete.
– Amanota ya mbere ya Sprint yegukanywe na Pierre Rolland
Umufaransa Pierre Rolland yegukanye amanota ya mbere ya Sprint atangiwe kuri Base. Yakurikiwe na Ourselin na Omer Goldstein.
10:58 Abakinnyi bane bayoboye isiganwa ni Nsengimana Jean Bosco, Omer Goldstein, Rolland na Ourselin. Basize igikundi amasegonda 17.











10:54 Abakinnyi bacomotse basizwe amasegonda 15 mu gihe igikundi kiri mu masegonda 30.
10:51 Mu gihe abasiganwa bageze ku Karambo, Pierre Rolland na Ourselin bavuye mu gikundi baragenda.
10:45 Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 25, bageze muri Buranga ba bakinnyi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 35. Inyuma yabo hari Mugisha Moïse we bamusize amasegonda 30.
– Nsengimana Jean Bosco yegukanye amanota y’agasozi ka mbere
Amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe mu Kivuruga mbere yo kumanuka Buranga. Nsengimana Jean Bosco ni we wayegukanye.
1. Nsengimana Jean Bosco
2. O. Goldstein
3. Merchan Didier
4. Mario Aparicio
– Andi mafoto ya mbere yo guhaguruka


























10:36 Nsengimana Jean Bosco wa Bénédiction na O. Goldstein wa Israël-Premier Tech basize igikundi ho amasegonda 27. Ikinyuranyo gikomeje kwiyongera.
10:35 Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 15. Abayoboye isiganwa basize igikundi ho amasegonda 20.
10:32 Igikundi cyafashe ba bandi bari imbere. Ubu bari inyuma ya babiri bari imbere ari bo Nsengimana Jean Bosco wa Bénédiction na O. Goldstein wa Israël-Premier Tech ho amasegonda 17.
10:30 Aba babiri bari imbere basize abandi umunani babakurikiye ho amasegonda 10 mu gihe igikundi kiri inyuma yabo ho amasegonda 20.
10:28 Babiri barimo Nsengimana Jean Bosco wa Bénédiction na O. Goldstein wa Israël-Premier Tech bacomotse mu gikundi. Bari imbere aho bamaze kugenda ibilometero 14.
10:23: Abakinnyi batangiye kuzamuka mu Kivuruga bongeye gusubirana. Ubu bari kugendera mu gikundi.
– UMUFARANSA AXEL LAURANCE YAVUYE MU IRUSHANWA
Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM yavuye mu irushanwa. Ntabwo biratangazwa niba ari impanuka cyangwa uburwayi yagize bwatumye adakomeza gusiganwa.
Uyu Mufaransa yari mu bakomeye muri iri riganwa ndetse mu Gace ka Kane ka Kigali-Gicumbi yari ayoboye abandi ku rutonde rusange, afite umwambaro w’umuhondo.
10:23: Abakinnyi batangiye kuzamuka mu Kivuruga bongeye gusubirana. Ubu bari kugendera mu gikundi.
10:18 Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero umunani. Bageze mu Ryabaziga abakinnyi batanu bari imbere bamaze gucomoka mu gikundi.
– Abakinnyi ba mbere batangiye kugerageza gucomoka mu gikundi
10:15 Abakinnyi batangiye isiganwa ry’uyu munsi bamaze kugenda ibilometero bitanu. Abagera kuri 11 bagerageje gucomoka mu gikundi ariko gihita kibafata.
10:07 Abakinnyi bageze kuri Mukungwa aho batangiye kubarirwa ibihe. Imbere yabo aho imodoka z’abanyamakuru zigeze imvura yatangiye kujojoba ndetse n’izuba ’riri kuva.
10:02 Abasiganwa bahagurutse mu Karere ka Musanze imbere ya Goico Plazza ahatangiriye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022. Abakinnyi baragenda ibilometero 3,6 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe bageze kuri Mukungwa.
– 09:30 Abakinnyi bamaze kugera ahatangirira isiganwa
Abakinnyi b’amakipe atandukanye bose bamaze kugera imbere y’Isoko rya Musanze aho isiganwa riza guhagurukira mu minota 30 iri imbere.







Abanyarwanda babiri bari mu bakinnyi bambaye imyenda yihariye
Umunya-Espagne Angel Ruiz Madrazo ukinira Burgos BH ni we wambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuwambura Axel Laurance.
Mu isiganwa ry’uyu munsi, Abanyarwanda bambaye imyambaro yihariye ni Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite wambaye uw’urusha abandi guterera imisozi utangwa na Cogebanque.
Muhoza Eric wa Team Rwanda yambaye umwambaro w’Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa kuko ari ku mwanya wa munani ku rutonde rusange aho arushwa umunota n’amasegonda 36.
– Umujyi wa Musanze n’uwa Kigali muri Tour du Rwanda
Ni ku nshuro ya 11Umujyi wa Musanze uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda kuva mu Ugushyingo 2012.
Ni ku nshuro ya 40 Umujyi wa Kigali ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda kuva mu 2009.
Ni ubwa gatatu hakinwa agace kahagurukiye i Musanze kagasorezwa i Kigali muri Tour du Rwanda. Mu 2016 hatsinze Ndayisenga Valens naho mu 2017 hatsinda Umunya-Espagne David Lozano.
– Imiterere y’Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022
Abasiganwa barakora intera y’ibilometero 152 bahagurukiye imbere y’Isoko rya Musanze berekeza i Kigali kuri Convention Centre, ariko banyuze i Gicumbi.
Barabanza gukora intera y’ibilometero 3,6 bitabarwa kugeza bageze kuri Mukungwa aho batangira gusiganwa byeruye.
Muri uyu muhanda wose, amanota yo kuzamuka aratangwa inshuro eshanu zirimo Kivuruga, Tetero, i Gicumbi mu Mujyi, kwa Mutwe no kuri KCC.
Amanota ya sprint aratangwa inshuro ebyiri zirimo kuri Sitasiyo SP iri kuri Base n’iya Nyabugogo.
– Inzira z’agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2022
Musanze [ku Isoko] –Mukungwa – Kivuruga—Buranga- Gakenke- Base-Gicumbi - Gicumbi mu Mujyi – Rukomo- Kajevuba—Nyacyonga – Karuruma – Gatsata- Nyabugogo- Kimisagara- Tapis Rouge- Kuri 40- Rugunga – Cercle Sportif- Roundabout Kanogo - Cadillac – Ecole Internatinal- Mumyembe- Rugando – Kigali Convention Centre.
– Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye iwabo w’Ingagi zo mu Birunga
Umujyi wa Musanze ni wo ugiye gutangiriramo Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022, gasorezwa kuri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.
Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka karere.
Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.
Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu dusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.
Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.
Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.
Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo….. zo mu misozi miremire.
Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse. Byiganjemo inyubako z’amahoteli acumbikira abashyitsi n’ibindi bikorwa bituma banyurwa no kukagenderera.
Mu gukomeza kureshya abakerarugendo, i Musanze harateganywa no kubakwa ikiyaga cy’igikorano, aho bashobora gutemberera nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga.
Ibi bikorwa biri mu bizafasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.
– Ikaze mu isiganwa ry’uyu munsi
Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, ryakomeje kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi waryo wa gatandatu, mu gace kahagurukiye i Musanze kerekeza kuri Kigali Convention Centre, ku ntera y’ibilometero 152.
- Etape 6: Musanze – KCC
- Intera: Ibilometero 152.
- Isaha yo guhaguruka: 10:00
- Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:52 na 14:04.
Dukomeje Icyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda kandi twongeye kubifuriza kuryoherwa n’iyi minsi umunani y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ riri gukinwa ku nshuro ya 14.
Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.
Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Irakiza Augustin
Video: Amahoro Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!