00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwegukanye ’Kigali International Peace Marathon’ ya 2023 azitabira iy’uyu mwaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 May 2024 saa 02:44
Yasuwe :

Umunya-Kenya George Onyancha wegukanye Kigali International Peace Marathon muri "Full Marathon" ya 2023, azitabira irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 9 Kamena 2024.

Mu mwaka ushize, Onyancha yatsinze Kigali International Peace Marathon nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 48.

Onyancha yemeje ubwitabire bwe, mu gihe iri siganwa riheruka kuzamurwa mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ibituma ryitezweho kuzitabirwa n’abakinnyi benshi bakomeye ku Isi.

Kuri iyi nshuro uyu Munya-Kenya ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa cyane ko uretse gutsinda iriheruka ari no mu bihe byiza muri rusange.

Muri Mutarama, Onyancha yegukanye Miami Marathon akoresheje 2:17:00 naho muri Mata yegukana Huai’an Marathon yo mu Bushinwa akoresheje 2:12:30.

Muri rusange, irushanwa ry’umwaka ushize ryihariwe n’Abanya-Kenya kuko mu midali 12 begukanyemo 10.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa kuri https://kigalimarathon.org/registration-info/

Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.

Umunya-Kenya George Onyancha wegukanye Kigali International Peace iheruka yemeje ko azitabira iy'uyu mwaka
Kigali International Peace Marathon yazamuwe mu ntera ishyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .