Iyo myitozo kenshi ntabwo isaba kuba umuntu afite ibikoresho runaka bimufasha kuyikora ahubwo asabwa kubiha umwanya kandi akabikora kenshi adacika intege.
Ni muri urwo rwego twegereye Shema Aimé usanze ari umwarimu akaba n’umutoza wa siporo by’umwihariko mu kigo cya Fitness Palace Gym, adusobanurira siporo esheshatu zafasha umuntu igihe atagiye muri Gym.
Iya mbere yatugaragarije ni iyitwa ‘Jumbing Jacks’ ifasha kubaka igice cyo mu nda kuko ikorwa umuntu ahagaze yemye ndetse icyiza cyayo ituma umubiri wose urambuka.
Iyitwa ‘Jumping Squats’ ni ikorwa umuntu asa n’uwicara makeri akajya asimbuka ku buryo ifasha umugongo kugororoka ndetse n’amaguru aba ari gukora bitewe n’uko uba usimbuka wongera wicara.
Siporo ya gatatu ukorera iwe mu rugo adakwiriye kwibagirwa ni ‘Burpees’ ikorwa umuntu asa n’uryamye, agafata hasi noneho akajya abyuka vuba vuba agasimbuka.
Shema avuga iyi ifasha umuntu kugabanya ibiro bye bikajya ku rugero ku buryo iyo agenda yiyumva ataremereye cyane.
Indi siporo yavuze benshi barayimenyereye ni ‘Squats’ izwi nka makeri. Iyi kandi igira uruhare mu gukomeza amagufa yo mu rukenyerero afata igice cyo hejuru cy’umubiri cyane ko ari nacyo kiba kiremereye cyane ku muntu.
Iyi siporo ikundwa cyane n’igitsina gore kuko ibafasha kugira imiterere myiza y’umubiri wabo kandi bikaba mu gihe gito.
Siporo idakwiriye kwibagirana ni ‘Push-ups’ (Pompage) iyi yo ifasha umubiri wowe kugororoka ndetse icyarimwe ariko by’umwihariko igice cyo hejuru kikeguka.
Izo siporo zose iyo zamaze gukorwa hongerwaho iya ABS (Abdominaux). Iyi yo abantu benshi barayitinya kuko isaba imbaraga nyinshi. Umuntu yicaza ikibuno akajya yegura umugongo ndetse abikorera rimwe no kurambura amaguru anayahina.
Iyo myitozo uko ari itandatu buri umwe ukorwa inshuro eshatu byibuze buri munsi ku buryo byunganira umuntu ujya gukorera muri Gym.
Gukora siporo ntibisaba kwihambira ku buryo bumwe akaba ariyo mpamvu mu minsi isanzwe Fitness Palace iha ikaze buri wese kuva saa Kumi n’ebyiri kugeza saa Moya za nimugoroba ku masomo ya atandukanye kandi bafashwa n’abatoza babizobereyemo.
Mu gihe habonetse umwanya ku muntu ukora siporo amarembo aba akinguye kuri Fitness Palace iri Kibagabaga. Zimwe muri zo ni Tae Bo, Cardio, Hiit, Power, Core Workout, Yoga and Pilate, Insanity Workout ndetse na Karate ku bana bato yigishwa mu mpera z’icyumweru.
Jumbing Jacks





Jumping Squats



Burpees





Makeri ’Squats’




Pompage




Abdominaux











Amafoto: Habyarimana Raoul
Video: Munyakazi Emile & Muneza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!