00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabiye ubutabera Rebecca Cheptegei uherutse kwicwa n’uwo bahoze bakundana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 September 2024 saa 08:45
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko uwishe Rebecca Cheptegei afungirwa muri Uganda akishyura ibyo yakoze.

Rebecca Cheptegei ni Umunya-Uganda wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru. Aherutse kugwa muri Kenya amenyweho peteroli akanatwikwa n’uwahoze ari umukunzi we Dickson Ndiema Marangach.

Abinyujije ku rubuga rwa X ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko uwishe Cheptegei akwiye kwishyura ibyo yakoze kandi agafungirwa muri Uganda.

Yagize ati “ Turashaka uwishe mushiki wacu Rebecca muri geregeza muri Uganda. Umusazi wamwishe agomba kubyishyura.”

Cheptegei yari yahiye ku rwego rwa 80% nyuma yo gutwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya bigeze gukundana, amumennyeho peteroli.

Uyu musore witwa Dickson Ndiema Marangach na we yahiye ku rwego rwa 30% ndetse aracyakurikiranirwa ahavurirwa indembe.

Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.

Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.

Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.

Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Uyu mugore wari ufite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yo gutwikwa n'umusore bigeze gukundana
Gen Muhoozi Kainerugaba yasabiye ubutabera Rebecca Cheptegei uherutse kwicwa n’uwo bahoze bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .