Nk’uko bimaze kuba akamenyero, kabiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.
Bamwe mu bayitabiriye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Rtd. Lt. Col. Kayumba Lemeul, n’abandi.
Nk’uko bisanzwe abakora siporo bahuriye mu ihuriro ry’imihanda hafi y’inyubako ya Kigali Heights, ahari kurushaho gutunganywa kugira ngo hajye haberamo ibikorwa bya siporo ihuza abantu benshi.
Indi mihora yakoreshejwe ari nayo isanzwe ikoreshwa, ni uwa kabiri w’aho abantu bahurira ULK, uwa gatatu uhurira muri IPRC Kigali ndetse n’uwa kane uhurira kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma yo kuzenguruka muri iyo mihanda yose batabangamiwe n’ibinyabiziga bikoresha moteri, abitabiriye siporo bayobowe n’uba uri imbere yabo abereka ndetse anabafasha mu buryo butandukanye uko bagorora imitsi y’umubiri.
Siporo rusange igira akamaro kanini karimo no kurengera ibidukikije, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko umunsi wahariwe ‘Car Free Day’ ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Abitabiriye siporo kuri uyu munsi basabwe kuzitabira isiganwa rya Kigali International Peace Marathon, ritegurwa na RAF ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo.
Iri rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 20 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!”
Kigali International Peace Marathon izakinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195, Half Marathon y’ibilometero 21,097 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!