00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakarateka 120 bo mu Rwanda bahuguwe kuri tekiniki z’uyu mukino

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 February 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwatangiye umwaka rutanga amahugurwa ya Karate ku rwego rw’igihugu, ndetse runatangiza ubukangurambaga ku gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni amahugurwa ngarukakwezi y’umwaka wa 2025, yihariye ku bakarateka n’abarimu ba Karate Shotokan ku rwego rw’igihugu, ahanini yibanze ku kubaka ubumenyi mu mukino wa Karate no kuganira ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Aya mahugurwa yabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu, yitabiriwe n’abakarateka bagera ku 120 baturutse mu makipe atandukanye yo mu gihugu.

Nk’uko insanganyamatsiko yabishimangiraga, abitabiriye aya mahugurwa baganirijwe ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’urubyiruko no ku hazaza h’igihugu, ndetse banerekwa uko bakoresha amahame ya Karate mu kubirwanya.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Habimana Martin, usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza yasobanuriye abitabiriye aya mahugurwa uburyo ibiyobyabwenge byangiza cyane iterambere ry’urubyiruko. Ati “Mubyirinde, nta cyiza cyabyo.”

Yahamagariye indi mikino itandukanye guhuriza hamwe imbaraga mu gukora ubukangurambaga bugamije kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko ari rwo hazaza h’igihugu.

Aya mahugurwa yayobowe n’abarimu bakuru b’inzobere mu mukino wa Karate muri ISKF Rwanda, barangajwe imbere na Sensei Jean Vianney Nduwamungu, Sensei Bugabo Amile ndetse na Sensei Eric Mbarushimana, aho abakarateka bitabiriye aya mahugurwa bashimye cyane ubumenyi bahawe ndetse n’uburyo bateguriwe neza amasomo mu byiciro bitandukanye birimo Kata, Kumite na Kihon.

Umuyobozi Wungirije wa ISKF Rwanda, Bungeri Geoffrey, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anashimira by’umwihariko ubuyobozi bwa FERWAKA ku buryo budahwema mu guteza imbere Karate muri rusange ndetse anashimangira imikoranire myiza iri hagati ya ISKF Rwanda ndetse na FERWAKA nk’urwego rukuru ruhagarariye Karate mu Rwanda.

Ati “Kugeza ubu nashimira abitabiriye aya mahugurwa, cyane ko agiye kujya aba buri kwezi. Ikindi nashimira cyane FERWAKA, ku buryo ubuyobozi bwayo budahwema gukora ibikorwa biteza imbere Karate mu Rwanda.”

Yashimiye kandi abarimu bakuru ba ISKF Rwanda, ku ruhare rwabo mu gutanga ubumenyi bw’ingirakamaro ku bakarateka ba ISKF Rwanda ndetse n’abigihugu cyose muri rusange.

Abitabiriye aya mahugurwa batanze ibitekerezo byabo, bavuga ko amahugurwa bahawe abafitiye umumaro ukomeye kuko yabafashije kunoza no kunguka ubumenyi bwimbitse, buzabafasha gukomeza guteza imbere Karate.

Bavuze kandi ko ubumenyi bungutse bugiye gusangizwa abakiri bato mu rwego rwo kubaka urwego rwo hejuru rwa Karate mu Rwanda ndetse banasaba ko iyi gahunda yamahugurwa ngarukakwezi ikomeza kuko ibafitiye umumaro.

Mu ijambo rye risoza amahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Zen Karate-do, Shyaka Abdoul, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabahaye ibiganiro.

Abagera ku 120 bitabiriye aya mahugurwa
Aya mahugurwa yayobowe n’abarimu bakuru b’inzobere mu mukino wa Karate muri ISKF Rwanda, barangajwe imbere na Sensei Jean Vianney Nduwamungu
Umuyobozi Wungirije wa ISKF Rwanda, Bungeri Geoffrey, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa
Umuyobozi Mukuru wa Zen Karate-do, Shyaka Abdoul, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabahaye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages