Iyi nama yari yatumijwe n’ubuyobozi ku wa 21 Ukwakira 2024 nyuma y’uko Federasiyo y’Iteramakofe ihagaritswe by’agateganyo mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda kubera imiyoborere mibi.
Abanyamuryango bari bamenyeshejwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo kurebera hamwe ishusho ngari y’ibikorwa bimaze gukorwa n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka, umushinga w’amategeko ngenderwaho, kwigira hamwe imishinga y’iterambere mu Ishyirahamwe, imiyoborere muri rusange, kurebera hamwe ingamba n’imikoranire ku iterambere ry’umukino w’Iteramakofe mu Rwanda muri rusange n’utuntu n’utundi.
Nyuma yo kubona ubu butumire, ku wa 23 Ukwakira 2024, abanyamuryango batandatu bandikiye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe, Kalisa Vick, bamugaragariza ko hari izindi ngingo zakongerwa ku bizigirwa mu nteko rusange.
Bagize bati “Bwana muyobozi, mbere na mbere tubanje kubashimira kuba noneho nyuma y’imyaka igera ku munani nta nteko rusange iba ubu none muyihamagaje, tukaba tuboneyeho umwanya nk’abanyamuryango kubagezaho ibintu by’ingenzi mwakwitaho mu kuyitegura kugira ngo itazaba iy’umuhango gusa, ahubwo izabe umwanya wo gusasa inzobe dukemure ibibazo birangwa mu muryango wacu.”
Mu byifuzo byatanzwe harimo gutumira amakipe yose afite ibikorwa mu kwirindwa amakosa yo gutumiza ababona ibintu kimwe na komite gusa no gutumira amakipe atabaho cyangwa ariho ku izina gusa, nta bikorwa agira ahubwo hagamijwe kongera umubare gusa.
Basabye ko ku murongo w’ibyigwa hagomba kujyaho ingingo ziga ku busabe bw’abanyamuryango bukubiye mu mabaruwa atandukanye banditse burimo “gusaba guha abanyamuryango ibisobanuro n’umucyo ku bikorwa bitanoze bya komite nyobozi ya RBF n’ibyaha n’amakosa dushinja ubuyobozi bwa Federasiyo ya Boxing”.
Abanyamuryango basabye ko hazigwa ku cyemezo cya Komite Olempike cyo guhagarika by’agateganyo iri Shyirahamwe, hakanarebwa uburyo ryakurikiza inama ryagiriwe kugira ngo rikomererwe.
Basabye guhabwa kopi y’amategeko hakire kare kugira ngo bayasome, bagire ibyo bongeramo cyangwa bakuramo aho biri ngombwa, basaba guhabwa raporo y’icungamutungo n’izindi nyandiko zose zikubiyemo ibizigirwa mu nama hakiri kare kugira ngo babone umwanya wo kuzigaho no gusuzuma niba ibizivugwamo ari ukuri.
Kera kabaye inama yarabaye, ariko irangwa n’ubwumvikane buke kugeza irangiye nta mwanzuro
Nubwo mu butumire bwari bwatanzwe na Kalisa Vick uyobora RBF harimo ko inama izabera kuri Hilltop Hotel, yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo ku Cyumweru.
Mbere y’uko iba, abari bayitabiriye batatumiwe barimo abanyamakuru, babwiwe ko ntawemerewe kuyigaragaramo.
Bamwe mu bari mu iyi nama bavuze ko ubuyobozi bwa RBF bwari bwatumiye amakipe 12 ariko amwe muri yo haratumiwe abatari abayobozi bayo nka Indaro Boxing Club, Kimisagara Boxing Club na Gisenyi Boxing Club.
Bivugwa ko Kalisa Vicky uyobora iri Shyirahamwe yari yakoze urutonde rw’amazina y’abagomba guhagararira amakipe mu nama, arushyikiriza abashinzwe umutekano w’ahabereye inama ngo baze kurugenderaho mu kwinjiza abantu ariko bo bamumenyesha ko ibyo ari ibibazo bya RBF, badashobora kubuza aba-sportifs kwinjira muri Minisiteri yabo.
Nyuma y’umwanya muremure wo kutumvikana ku banyamuryango bagomba kwinjira mu cyumba cy’inama, abari aho bose binjiye mu cyumba cy’inama maze Visi Perezida, Bikorimana Maurice afata ijambo avuga ko agiye gusoma urutonde rw’abanyamuryango batumiwe bahagariye amakipe, utiyumva agasabwa gusohoka ubundi inama ikabona gutangira.
Mu gusoma urwo rutonde hagaragayemo ibibazo Komite ya RBF itumvikanyemo n’abanyamuryango nk’aho yasomye abayobozi b’amakipe batari bo cyangwa abagariye amakipe ubuyobozi bwayo butabazi.
Aha, hagarutswe kuri Indaro Boxing Club bavuze ko Umuyobozi wayo ari Nemeyimana Vincent mu gihe umuyobozi wayo nyakuri Cyubahiro Eric yari ahari afite n’ibyemezo by’inteko rusange yeguje Nemeyimana Vincent kandi agatanga n’urugero ko uwo Nemeyimana Vincent yari yaje mu nama guhagararira Indaro Boxing Club ariko yabona Cyubahiro Eric aje, undi agahita aburirwa irengero.
Kuri Kimisagara Boxing Club, Perezida wa RBF, Kalisa Vick, yavuze ko ari we muyobozi wayo maze agena uwitwa Nsengiyumva Vincent (bivugwa ko ari umukinnyi) kuyihagararira mu nama. Abari mu cyumba cy’inama bamuhaye urw’amenyo bibaza ukuntu ari Perezida wa Federasiyo, akaba n’Umuyobozi w’Ikipe icyarimwe.
Izi mpaka zaciwe na Murindangabo Jacob, Perezida nyakuri wa Kimisagara Boxing Club aho yagaragaje ibaruwa iherekejwe na raporo y’inteko rusange bandikiye Kalisa Vick bamwirukana kuba umunyamuryango w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi, kwiyitirira icyo atari no gukoresha inyandiko mpimbano kandi ko bagiye no kumurega agakurikiranwa.
Perezida wa Federasiyo yashatse guheza abayobozi ba Gasanze Boxing Club na Nyamirambo Boxing Club, avuga ko atazi aya makipe, ariko abanyamuryango bamubera ibamba bavuga ko izo kipe bazizi ndetse zifite ibikorwa, bibutsa Perezida ko ari bo bafite ububasha bwo kwemeza abanyamuryango, atari we ugomba kugena uba umunyamuryango.
Uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo yabitanzeho inama avuga ko ikigamijwe ari uguteza imbere umukino w’Iteramakofe, asaba abanyamuryango kwirinda guhezanya niba bagamije kubaka.
Nyuma y’impaka ndende, inama yatangiye yitabiriwe n’amakipe 13 ari yo Isata BC, Kimisagara BC, No Limit BC, Amahoro BC, Nyamirambo BC, Kudos BC, Inkuba BC, Gasanze BC, Indaro BC, Gisenyi BC, Kigali Life BC, Rafiki BC na Kigali BC.
Inama imaze gutangira na bwo habaye ikindi kibazo gikomeye, abanyamuryango bagaragariza komite ya RBF ko ku ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa hagomba kongerwaho ingingo z’ingenzi zigamije gukemura ibibazo bikomeye by’imiyoborere mibi irangwa muri Federasiyo cyane cyane ikibazo cyo guhagarikwa na Komite Olempike na komite yishyizeho mu manyanga, bagaragaza ibaruwa bandikiye Perezida wa Federasiyo bagaragaza ibyo bifuza byazigirwa mu nama.
Nyuma y’impaka ndende hemejwe ko hagiye kubanza gukurikiza gahunda y’ingingo zari zashyizwe ku butumire nyuma hagakurikira ibyo abanyamuryango bifuza.
Abanyamuryango basomewe raporo y’ibikorwa na raporo y’imari, ariko bagaragaza ko batanyuzwe, basaba ubuyobozi kuziboherereza kuri e-mails zabo nk’uko bari babisabye ngo babanze bazisuzume barebe ko ibivugwamo ari ukuri.
Ntabwo byakozwe, ahubwo Bikorimana Maurice wari uyoboye inama yahise ashaka gukurizaho ingingo yo kwemeza amateko, hongera havuka impaka ndende, abanyamuryango bamwibutsa ko ari we mvano y’akavuyo kari kubera mu nama kandi ko n’ubundi atari we ugomba kuyiyobora kandi hari Perezida.
Bakomeje bavuga ko batakwemeza amategeko batazi, bamenyesha Federasiyo ko igomba kubanza kubashyikiriza umushinga w’amategeko bakawuganiraho n’abo bahagarariye bakagira ibyo bongeramo cyangwa bakuramo aho biri ngombwa maze hakazatumizwa indi nama igamije kwemeza amategeko.
Nyuma yo guhosha impaka, bageze ku ngingo y’imiyoborere ibintu byongera kuba birebire kuko abanyamuryango bahise basaba ko komite iriho yeguzwa kuko yagiyeho mu buryo bw’amanyanga, bayishinja gucura raporo y’inteko rusange itarabaye, yemeza ko batorewe manda y’imyaka ine.
Abagize komite basabye abanyamuryango ko bareka bakarangiza igihe bari basigaje kigera hafi ku myaka ibiri, ariko biba induru ndende.
Abanyamuryango bakomeje gusaba ko komite ivaho bagashyiraho iy’agateganyo izategure amatora. Bibukije Kalisa Vick ko mu myaka hafi umunani amaze ku buyobozi ntacyo yamariye umukino w’Iteramakofe ahubwo wadindiye.
Rwabuze gica, uwari uhagarariye Ministeri ya Siporo yongera gutanga inama kuri komite nyobobozi ya RBF, ababwira ko bakwiriye kwicara bakareba ibyo abanyamuryango babasaba bityo bakazategura indi nama igaragaza uko ibyifuzo by’abanyamuryango byakubahirizwa hisunzwe amategeko.
Nyuma yo gukomeza kutumvikana kuri iyi ngingo, Visi Perezida, Bikorimana Maurice, yahagaritse inama itarangiye, Kalisa Vick aramukurikira barasohoka baragenda, inama isozwa hafi saa Cyenda nta mwanzuro ufashwe.
Izindi nkuru wasoma:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!