Ku wa 18 Ukwakira 2024 ni bwo ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda bwamenyesheje Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ko iyi Federasiyo ihagaritswe by’agateganyo mu banyamuryango bayo kubera “imiyoborere y’ishyirahamwe idahwitse”.
Uru rwego rwashingiye ku ngingo ya 10 n’iya 11 z’Amategeko Nshingiro yarwo, rwamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF) ko “rihagaritswe by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) kubera kunanirwa kubahiriza no gushyira mu bikorwa inama CNOSR yabagiriye mu bihe bitandukanye hagamijwe gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi imaze igihe mu Ishyirahamwe”.
Nyuma y’iminsi itatu hafashwe iki cyemezo, ku wa 21 Ukwakira 2024, abanyamuryango batandatu b’iri Shyirahamwe bandikiye Minisitiri wa Siporo basaba ubufasha mu “gukemura ibibazo by’imiyoborere mibi no kunyereza umutungo w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.”
Muri iyo baruwa, bagaragaje ko kuva mu 2016 Kalisa Vick agiye ku buyobozi kugeza ubu mu 2024, nta nama y’inteko rusange n’imwe iraba, iyo ikaba imvano ikomeye y’ibibazo by’imiyoborere mibi n’idindira ry’iterambere ry’Umukino w’Iteramakofe.
Abanyamuryango bagaragaje ko mu 2023 hahimbwe inyandiko mvugo y’inama y’inteko rusange itarigeze iba, yemeza ko abari bayobowe bongeye gutorwa, ariko wareba urutonde bavuga ko ruriho imikono y’abitabiriye inama ugasanga ntaho bitaniye n’inama ya komite nyobozi kuko bose bari bafite imyanya muri komite.
Mu ibaruwa, bavuze ko Kalisa Vick uyobora Federasiyo, yasinye yiyitirira Perezida w’Ikipe ya Kimisagara kandi atariwe, ayihagararira Perezida wayo atabizi.
Icyo gihe ngo ubuyobozi bwa Kigali Life BC, Kimisagara BC na Rafiki BC bwanditse ibaruwa buhakana ko nta nama y’inteko rusange bwigeze bwitabira.
Abanyamuryango bagaragarije Minisiteri ya Siporo ko mu marushanwa byibuze atanu y’ingenzi yakabaye ategurwa buri mwaka, rimwe ry’abakuru ari ryo ryabaye mu 2022, mu gihe cy’imyaka umunani kuva mu 2016, mu gihe n’amakipe yagerageje gutegura imikino yananijwe.
Hagaragajwe kandi ko nubwo Federasiyo ifite ubukene bukabije kubera ibibazo by’imiyoborere mibi ariko na duke ifite tudacungwa neza kuko hari amafaranga akoreshwa atanyuze kuri konti, ubundi abayobozi bakagirana amasezerano n’abafatanyabikorwa mu ibanga.
Inkuru bifitanye isano: Intabaza mu Iteramakofe ry’u Rwanda: Federasiyo yacitsemo ibice
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!