00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intabaza mu Iteramakofe ry’u Rwanda: Federasiyo yacitsemo ibice

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 September 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Ishyamba si ryeru mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF) aho abanyamuryango bavuga ko komite nyobozi yaryo imaze imyaka itatu ikora binyuranyije n’amategeko nyuma yo kwiyongerera manda ihimbye raporo y’inteko rusange itarabayeho, ndetse bakaba bayishinja kunyerereza umutungo, imiyoborere mibi no guheza bamwe.

Mu gihe umukino w’Iteramakofe uri mu yashoboraga kuzamura urwego mu mezi make ari imbere, hakaba hari ibikorwa bikomeye byabera mu Rwanda, muri Federasiyo yawo haravugwamo urunturuntu ruturuka ku kuba iyobowe binyuranyije n’amategeko.

Ubusanzwe, iri Shyirahamwe rifite abanyamuryango barindwi ariko batatu ari bo Kigali Life Boxing Club, Rafiki Boxing Club na Kimisigara Boxing Club ni bo bemewe.

Gasanze Boxing Club, Nyamirambo Boxing Club, Inkuba Boxing Club na Indaro Boxing Club ni andi makipe agize Federasiyo ya Boxing mu Rwanda ariko ntarakirwa mu banyamuryango kuko nta nteko rusange iheruka kuba.

Mu 2017 ni bwo Kalisa Vick yatorewe kuriyobora muri manda y’imyaka ine, yarangiye mu 2021. Gusa, benshi mu bo batorewe hamwe icyo gihe, bagiye begura, basimburwa n’abandi kugira ngo basoze manda y’abo basimbuye.

Mu 2021, aho kugira ngo habe inteko rusange y’amatora, abanyamuryango bavuga ko habayeho amanyanga yo kwiyongeza manda, hahimbwa raporo y’inteko rusange itarabaye, ivuga ko iyi komite igomba gufata indi manda y’imyaka ine.

Abanyamuryango bemewe bari kuri iyo raporo banditse nyuma bavuga ko batemera ko bayisinyeho kuko nta nteko rusange yigeze iba.

Mu kwezi gushize, ku wa 16 Kanama 2024, amakipe arindwi agize iri Shyirahamwe [nk’abanyamuryango bayo], yandikiye Perezida wa Federasiyo ibaruwa igira iti “Kongera kubasaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gukemura ibibazo by’imiyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo wa RBF.”

Abanyamuryango bavuze ko bashingiye ku nama n’ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana, bamugaragariza ibintu byinshi bitagenda neza muri Federasiyo n’uburyo byakosorwa, ariko ntibikorwe.

Bagaragaje ko kuva muri Gashyantare, hari amabaruwa menshi banditse arimo iyo ku wa 20 Gicurasi 2024 ifite umutwe ugira uti “gusaba guha abanyamuryango ibisobanuro n’umucyo ku bikorwa bitanoze bya komite nyobozi ya RBF”.

Abanyamuryango bavuga ko aho kugira ngo hagire igikosoka, ibintu byarushijeho kuzamba ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo batangira kwibasirwa no guterwa ubwoba nk’uko byagaragaye mu ibaruwa yanditswe na Perezida w’iri Shyirahamwe, igenewe abayobozi b’amakipe, ku wa 13 Nyakanga 2024.

Ku wa 27 Kamena, amakipe atandatu yari yanditse agaragaza “ibyaha n’amakosa bishinjwa ubuyobozi bwa Federasiyo ya Boxing mu Rwanda”.

Mu byo bashinjaga komite harimo ibura ry’inkunga ya miliyoni 1,5 Frw bahawe n’umuterankunga ntanyuzwe kuri konti ndetse ntakoreshwe igikorwa yari agenewe gukora kuko kitabaye kugeza n’uyu munsi.

Hari kandi ibikoresho by’Iteramakofe byari mu biro bya Federasiyo byasizwe n’ubuyobozi bwa Gashugi byaburiwe irengero kandi barabishyikirijwe ubwo habaga ihererekanyabubasha.

Ibyo birimo ‘rings’ eshatu zo kurwaniramo zirimo ebyiri zigezweho, ’gants’ zo kurwanisha, imyambaro y’uyu mukino n’ibindi. Ibyo bikiyongeraho n’amafaranga ava mu bukode bw’ibikoresho by’iri Shyirahamwe.

Abanyamuryango bavuga ko komite ibayoboza igitugu, yiharira ndetse ikivanga mu nshingano.

Hari kandi gusuzugura no guheza abanyamuryango, kudakoresha inteko rusange y’umuryango mu gihe kirenga hafi imyaka umunani kandi yakagombye kuba buri mwaka n’ikindi gihe bibaye ngombwa, kugundira ubuyobozi no gukorera mu bwiru, guteza amakimbirane n’umwiryane by’urudaca muri Federasiyo no gukoresha ibikoresho bya Federasiyo nk’intwaro ipyinagaza abatabona ibintu kimwe.

Ibindi ni ukubangamira no kunaniza amakipe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutegura imikino kuko umuyobozi atabonyemo indonke akeneye, kutubaka inzego z’ubuyobozi zihamye no kudashyiraho amategeko agenga Federasiyo.

Mu ibaruwa y’abanyamuryango, bagaragaje ko kuba amakipe atageze ku 10 mu gihugu cyose, abakinnyi bakuru batagera muri 30 mu bagabo n’abagore bakaba ari bane gusa, bigaragaza uburyo uyu mukino wadindiye kuko n’abasifuzi bawo ari 10 gusa naho abatoza bakaba 15.

Bagaragaje kandi ko mu gihe cy’imyaka umunani yose, amarushanwa abiri ari yo yateguwe gusa mu gihe bo ubwabo iyo bateguye amarushanwa, Federasiyo ibima serivisi zitandukanye zirimo na "ring" [ururwaniro].

Urugero ni umukino wateguwe kuri Rafiki wo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza, birangira ubereye hasi.

Andi makuru avuga ko hari ibikoresho Federasiyo iheruka kwakira byavuye ku mufatanyabikorwa, ariko yanze kubiha amakipe yose, ihitamo amwe ayisingiza n’andi ya baringa atabaho yishingiye.

Umukino w'Iteramakofe mu Rwanda uravugwamo ibibazo bishingiye ku miyoborere

Hari n’undi wiyitaga Perezida wa Federasiyo...

Aganira na IGIHE, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boxing mu Rwanda, Kalisa Vick yirinze kugira byinshi avuga ku bibazo bivugwa n’abanyamuryango b’iyi Federasiyo, avuga ko azatangaza byinshi birambuye muri iki cyumweru.

Ati "Tubigendemo gahoro kubitangaza kuko kuri ubu hari abakurikiranyweho kwandika byo byandiko. Sinshaka ko tubishyira mu makuru, muzabimenya bimaze kugera aho bigera. Wihangane hataza kugira ukuyobya kuko Federasiyo iriho, irahamye, ifite ibyangombwa byose."

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Komite Olempike y’u Rwanda iheruka guhuza ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe ku wa Gatatu kugira ngo ibwunge, hemezwa ko hakwiye gutegurwa inteko rusange igamije gukemura amakimbirane aririmo.

Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko hari undi witwa Habimana Oscar wavugaga ko yavuye mu Ikipe ya Muyumbu, wiyitaga Perezida w’Iri Shyirahamwe nyamara atarigeze atorwa.

Bivugwa ko Habimana yifashishije abarimo abatoza n’abakinnyi mu gukora inyandiko zigaragaza ko ari we Muyobozi w’Iteramakofe mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Komite Olempike y’u Rwanda yamwandikiye ku wa 2 Mata 2024, Habimana yari yabwiye uru rwego ko nyuma y’uko manda ya komite nyobozi ya Federasiyo yarangiye mu 2020, ariko ntihabe amatora ndetse igakomeza kurangwa n’imikorere mibi, we yateguye inama y’inteko rusange yatorewemo kuba Perezida w’Agateganyo, hanashyirwaho Visi Perezida wa Mbere n’Umuyobozi wa Tekinike.

Komite Olempike y’u Rwanda yamumenyesheje ko binyuze mu Kanama Nkemurampaka kayo, yasanze ibyabaye binyuranyije n’amategeko ndetse nta bubasha bari bafite bwo gutumiza inteko rusange yo kweguza ubuyobozi buriho kuko iyo nteko rusange itari igizwe n’abanyamuryango bemewe bashobora guhagararira ikipe mu rwego rw’amategeko.

Habimana yasabwe gutanga nimero za telefoni z’abasinye kuri raporo y’inteko rusange, ariko ntiyazitanga. Ni mu gihe byagaragaraga ko imikono y’abasinye bose yashyizweho n’umuntu umwe.

Ku wa 4 Mata 2024, Habimana yanditse ibaruwa yari igenewe Umukuru w’Igihugu yasabaga kurenganurwa kuko Komite Olempike y’u Rwanda yamurenganyije.

Yanditse avuga ko Komite Nyobozi iyobowe na Kalisa Vick yahagaritswe ku wa 26 Werurwe 2023 kubera imikorere mibi, ari na bwo hahise hatorwa komite nshya ayoboye.

Perezida wa Federasiyo y'Iteramakofe, Kalisa Vicky, yavuze ko azagira byinshi atangaza ku bivugwa muri iri Shyirahamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .