00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwasezerewe, u Budage butegereje Brazil cyangwa Colombia

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 4 July 2014 saa 08:18
Yasuwe :

U Budage bwatsinze u Bufaransa igitego 1-0 cya Matts Hummels ku munota wa 13 busezerewa mu gikombe cy’Isi 2014, mu gihe muri ½ u Budage buzahura n’itsinda hagati ya Brazil na Colombia kuwa Kabiri.
Myugariro wa Borussia Dortumund, Matts Hummels utarakinnye umukino wa Algeria kubera imvune yatsinze igitego cy’umutwe, umupira yateranye myugariro wa Real Madrid Raphaël Varane. Niwo wari umupira wa mbere, Abadage bateye mu izamu rya Hugo Lloris, igitego cya mbere atsinzwe mu gice cya mbere muri (…)

U Budage bwatsinze u Bufaransa igitego 1-0 cya Matts Hummels ku munota wa 13 busezerewa mu gikombe cy’Isi 2014, mu gihe muri ½ u Budage buzahura n’itsinda hagati ya Brazil na Colombia kuwa Kabiri.

Myugariro wa Borussia Dortumund, Matts Hummels utarakinnye umukino wa Algeria kubera imvune yatsinze igitego cy’umutwe, umupira yateranye myugariro wa Real Madrid Raphaël Varane. Niwo wari umupira wa mbere, Abadage bateye mu izamu rya Hugo Lloris, igitego cya mbere atsinzwe mu gice cya mbere muri iyi mikino.

U Budage bwagiye muri uyu mukino mu gihe hari hashzie imyaka 60, Hongiriya ibatsindiye ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma mu 1954.

Hummels wari warwaye ibicurane yasubiye mu mutima wa ba myugariro naho Per Mertesacker aricara, mu gihe kapiteni Philipp Lahm yakuwe hagati ashyirwa inyuma iburyo maze Miroslav Klose abanza mu kibuga, akina umukino wa 22 w’igikombe cy’Isi nyuma ya Lothar Matthaus (25) na Paolo Maldini (23).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages