Habura umunsi umwe ngo iri rushanwa ritangire nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butazarikinira kuko bwangiwe gukinisha abakinnyi bose barimo n’abatarabona ibyangombwa.
Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino, ni yo yasimbuye Rayon Sports yatwaye Shampiyona, muri iri rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere.
Kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports kwavuzweho bitandukanye n’abatari bake, bamwe bavuga ko bidakwiye mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko bihagazeho nk’intwari.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo kuri FERWAFA hateranira inama yiga kuri iki kibazo cya Rayon Sports ndetse ishobora no kwemeza ibihano bihabwa iyi kipe.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga ku bijyanye no guhanwa kwa Rayon Sports, yongeraho ko iyo hari imyanzuro igenewe abantu bose itangazwa.
Ati “Ibyo guhana Rayon Sports ntacyo nabivugaho. Niba bihari abantu bategereza bakazabimenya igihe cyabyo kigeze. Inama ni ibisanzwe, Komite Nyobozi ishobora gukora inama. Tugira uko dukora, tugira inama zitandukanye, iyo harimo imyanzuro igenewe abantu bose turayitangaza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, ni umwe mu bagaragaraje ko FERWAFA idakwiye kwihanganira kwikura mu Gikombe cy’Intwari kwa Rayon Sports.
Bivugwa ko Rayon Sports ishobora guhanishwa kumara imyaka ibiri idakina Igikombe cy’Intwari n’andi marushanwa ategurwa mu Rwanda, ukuyemo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO