APR FC yisubije iri rushanwa nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports yabaye iya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, yanze kurikina kuko yangiwe gukinisha abakinnyi bayo bose barimo n’abatarabona ibyangombwa ndetse itangaza ibisabwa bigomba kuzajya bikurikizwa kugira ngo yitabire iri rushanwa.
Ibi birimo gutumirwa mbere y’iminsi 30, kugira umuntu mu bategura irushanwa, kugira umuntu uyihagarariye mu bakira abandi (protocole), kugira umuntu mu bategura amategeko y’irushanwa, kwishyura umwiherero w’ikipe n’ibindi bijyanye n’imyiteguro ndetse abafatanyabikorwa bayo bakemererwa kugaragara.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, yavuze ko bashimishijwe n’igikombe batwaye, yemeza ko icyari ingenzi ari uguha agaciro intwari z’igihugu mu gihe yanenze abanze kuryitabira kuko bashaka izindi nyungu.
Ati “Twe nka APR n’iyo dutaha nta gikombe twari kugenda twishimye kubera ko icyo twaharaniraga ni ukwizihiza icyo intwari z’u Rwanda zagejeje ku gihugu cyacu. Abanyarwanda bajye barenga ibindi by’ inyungu za hafi barebe ibya kure. Ni ubutwari kandi twese dushobora kuba intwari.”
Imikino y’Igikombe cy’Intwari uyu mwaka ntabwo yitabiriwe cyane ahanini kubera ko Rayon Sports ifite umubare utari muto w’abafana itigeze irikina, igasimbuzwa Kiyovu Sports.
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa APR FC, we asanga Abanyarwanda bose bakwiye kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’uyu munsi birimo n’imikino kuko hari ubutuma buhatangirwa.
“Mu by’ukuri ntabwo byatunejeje ko hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kuba barirengagije inyito y’iri rushanwa (..) ubutwari kandi ubutwari buraharanirwa, bikura muri iri rushanwa.”
“Ubutaha Abanyarwanda bose dukwiye guharanira ubutwari dushimira abitabiriye bose. Twebwe hari ibyishimo tubonera ku kibuga ariko hari n’ubutumwa bw’ubutwari bwagiye butangirwa ku kibuga.”
Si uyu muyobozi gusa wagarutse ku kutitabira irushanwa kwa Rayon Sports dore ko n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uburyo Rayon Sports yanze kwitabira iri rushanwa atari byo kwihanganira.
Muri ubu butuma, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Mukura Victory Sports (abereye umukunzi), yari ku rwego rwo hasi muri iri rushanwa, ashimira APR FC yegukanye igikombe.
Ati “Ndashimira APR FC yegukanye Igikombe cy’Ubutwari 2020. Ibintu bibiri navuga: Icya mbere, imyitwarire iri hasi ya Mukura VS muri iri rushanwa ni iyo kwibazwaho. Icya kabiri, kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports kandi rigamije guha agaciro intwari zacu sibyo kwihanganira ndetse FERWAFA ntiyakabyemeye.”
Congratulations @aprfcofficial3 for winning #Ubutwari2020!
Two comments:
1. The poor performance of @MukuraVS in this tournament is concerning.
2. The pullout of @rayon_sports from a tournament to pay tribute to our heroes is unacceptable.@FERWAFA should never accept this. https://t.co/TKcSoadvCz
— Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) February 1, 2020
APR FC yegukanye iri rushanwa mu bagabo, yahawe miliyoni 6 Frw, Scandinavia WFC yaryegukanye mu bagore ihabwa miliyoni 2 Frw mu gihe General Headquarters yaritwaye mu cyiciro cy’ingabo z’igihugu, yahawe miliyoni 1 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO