Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO).
Rayon Sports yari mu makipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona ishize, yari gukina iri rushanwa ndetse igatangira ihura na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye Radio Rwanda ko iyi kipe itacyitabiriye iri rushanwa kuko FERWAFA yanze kumva ubusabe bwayo.
Ati “Nka Komite ya Rayon Sports twaricaye dusanga ntacyo byatumarira kuko banze kumva ubusabe bwacu. Ejo tuzabyuka tujya mu myitozo mu Nzove.”
Mu mategeko agenga iri rushanwa, harimo ko buri kipe igomba gukinisha abakinnyi bafite ibyangombwa byo gukina amarushanwa ya FERWAFA, abasimbura bakaba batanu ndetse n’abanyamahanga batatu.
Rayon Sports iheruka kugura abakinnyi babiri bashya b’Abanyamahanga, yari yasabye ko n’abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina amarushanwa ya FERWAFA bakwemererwa gukina.



















TANGA IGITEKEREZO