Mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Kane, Gasogi United igatsindwa na Rayon Sports 1-0, yashoboraga kwishyura ku gitego cyinjijwe na Nkubana Marc mu gice cya kabiri, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko akuye ikipe ye ‘mu mwanda wa Shampiyona’, ariko nyuma y’amasaha make abakunzi bayo bazwi “nk’Urubambyingwe” bamusaba kwisubiraho.
Mu kiganiro One Sports Show cya Radio 1 kuri uyu wa Gatanu, KNC yavuze ko Gasogi United izakomeza gukina Shampiyona, ariko we yafashe icyemezo cyo kutazasubira ku kibuga.
Ati “Icyo ntekereza nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare, nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo wahagaritse Shampiyona muri phase aller, isoko ryo kugura no kugurisha rirangira uyu munsi, icya kabiri nta muntu waba uhimye. Icyemezo cyafashwe ni uko ubu ni njyewe utazongera gusubira mu kibuga, ikipe tuzajya tuyifasha nk’uko bisanzwe ariko kuvuga ngo ngiye kuri stade kureba umupira reka reka.”
Abajijwe niba nta mpungenge afite ko ashobora gufatirwa ibindi bihano kubera amagambo yavuze ku wa Kane, KNC yavuze ko nta kitari ukuri yatangaje kandi ntawe ukwiye kumubuza kuvuga.
Ati “Ntawe uzatubuza kuvuga. Amagambo mabi twavuze ni ayahe? Icyo twavuze kitari ukuri ni ikihe? Kuvuga ko hari mafia ziri mu mupira wacu? Ibyo ntawe utabibona. Ndabisubiramo, hakwiriye umweyo muri Federasiyo yacu niba dushaka kugera ku bintu runaka. Uriya musifuzi ntacyo namuvugaho, nta n’ubwo nanamurega.”
Gasogi United yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 16. Imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!