Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.
Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.
Si ibi KNC yahaniwe gusa kuko “Komisiyo yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw”.
Muri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinzwe ibitego 3-2 kandi yari yayoboye n’ibitego 2-0, KNC ntiyishimiye ibyemezo byafashwe birimo guha Police FC umupira uteretse ku ikosa ritavugwaho rumwe, ukavamo igitego, asabira umusifuzi umuruho.
Etincelles FC n’abakinnyi bayo na bo bahanwe
Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama 2022, yafatiye ibihano Ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino yakinnye na AS Kigali itariki ya 12 Ukuboza 2021.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo iyi kipe ikaba yahanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.
Komisiyo yasanze kandi abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw.
Uyu mukino wakurikiwe n’imvururu z’abafana bashaka gukubita abasifuzi, warangiye ari igitego 1-1, aho AS Kigali yishyuriwe na Sugira Ernest ku munota wa 12 w’inyongera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!