Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo APR FC yemeje ko yahagaritse Bukuru Christophe kugeza igihe kitazwi, ku mpamvu ubuyobozi bwatangaje ko “atubahirije gahunda y’imyitozo yatanzwe n’umutoza mu bihe bya Coronavirus” aho abakinnyi bakorera mu rugo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2020, Visi Perezida wa APR FC; Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ariko bataremeza niba ababarirwa.
Ati “Bukuru ni byo, APR ni ikipe y’umupira ariko turera n’Abanyarwanda bazakura ari beza. Dutanga uburere, hari ibyo atanogeje ahabwa ibihano. Yasabye imbabazi, n’umubyeyi we nyakwigendera amusabira imbabazi kandi natwe turi ababyeyi. Tuzareba igikwiye, turebe igikurikiraho.”
Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko kandi abakinnyi bayo basabwe kubahiriza amabwiriza ya leta yashyizweho muri ibi bihe bya Covid-19, aho abayarenzeho bahabwa ibihano byiyongera ku byo bahawe na Polisi y’igihugu.
APR FC yanyomoje ibyo kugura Kagere Meddie, ariko yemeza ko ishobora kugura abandi bakinnyi
Mu gihe APR FC yerekanaga Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mushya, Umuyobozi wayo wungirije yavuze kandi no ku makuru amaze iminsi avugwa ko bifuza abandi bakinnyi barimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Simba SC, Muhire Kevin ukina mu Misiri na myugariro Samuel Kato Nemeyimana ukinira KCCA yo muri Uganda.
Maj Gen Mubaraka Muganga yavuze ko nta gahunda APR FC ifite kuri aba bakinnyi, ariko iramutse ihari bizamenyeshwa itangazamakuru.
Ati “Dufite abakinnyi beza bo mu Rwanda. Ibindi mbifata nk’ibihuha; Kagere Meddie, sinzi Kevin…Kazungu [Umuvugizi] yarabibabwiye, twagura Kagere gute kandi azakinira Simba SC ku Cyumweru? Ntabwo bihura rwose. Nta gahunda dufite, tuyigize twabamenyesha.”
“Twishimira gutanga inkuru zifatika bitandukanye n’uko ahandi twumva bigenda. Twifuza gutanga amakuru iyo igihe cyageze.”
Gusa, uyu muyobozi yavuze ko APR FC ishobora kugura abandi bakinnyi mu gihe umutoza Adil Mohamed Erradi yaba agaragarije ubuyobozi ko abakeneye.
Ati “Kongera amaraso mu ikipe ntibishobora guhagarara ariko biterwa n’ibyifuzo by’umutoza kuko afite akazi katamworoheye [ko kugera mu matsinda ya Champions League]. Twihaye intego nka APR FC, tuyirimo nk’ubuyobozi hamwe n’umutoza kandi nta ruhande rwavunisha urundi.”
Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre aracyari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC
Hagiye gushira ibyumweru bigera kuri bitatu Umunyamabanga Mukuru wa APR FC; Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre agiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.
Byavugwaga ashobora gusimburwa na Capt Kavuna Elias usanzwe ari Team Manager [ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe] cyangwa Capt Eric Ntazinda na we wigeze kuba kuri uyu mwanya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Visi Perezida wa APR FC yashimangiye ko Rtd Lt Col Sekaramba ari we Munyamabanga Mukuru wa APR FC.
Ati “SG [Umunyamabanga Mukuru] ntawe uhari, hari akazi yarimo hanze ariko Rtd Lt Col Sekaramba ni we ukiri SG wa APR FC. Ni nk’uko nanjye ejo mutari kumbona kuko nari nakoreye mu Burasirazuba. Iyo ari akazi kamara igihe kirekire ku buryo atagahuza n’aka APR arasimbuzwa.”
Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre wari umaze amezi atandatu ari Team Manager wa APR FC, yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Kanama 2019, asimbuye Kalisa Adolphe ‘Camarade’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!