Tuyisenge yagarutse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize nyuma yo gutandukana na Petro Atletico yo muri Angola.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Visi Perezida wa APR FC, Gen Maj Mubaraka Muganga, yavuze ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri.
Ati “Mwavuze byinshi bimuhuza na APR FC bituma na we yumva yakinira APR FC. Twaraye dusinyanye imyaka ibiri ishobora kongerwa. Twishimira gutanga inkuru zifatika bitandukanye n’uko ahandi twumva bigenda. Twifuza gutanga amakuru iyo igihe cyageze.”
Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni b’Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.
Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru avuga ko bwifuza abandi bakinnyi barimo Meddie Kagere na Muhire Kevin.
Tuyisenge Jacques yemeje ko Police FC iri mu makipe baganiriye, ariko ko yahisemo kwerekeza muri APR FC kugira ngo ayifashe kugera ku ntego ifite zirimo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika.
Ati “Intego APR FC ifite barazimbwiye. Ndashaka kuyifasha kuzigeraho. Ifite abakinnyi beza abenshi duhurira mu ikipe y’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nababwira icyatumye nsesa amasezerano [muri Petro Atlético] bitewe n’ayo nari mfite. Police FC yaranyegereye ariko amahitamo yari ayanjye kuko nifuje kuza gufatanya na APR FC kugera ku ntego nari mfite.”
APR FC yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League byaba ngombwa ikaharenga.
Uretse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri umutoza mukuru w’Umunya-Maroc, Adil Mohamed Erradi, APR FC yazanye umutoza wungirije, Umunya-Argentine Pablo Morchón.
Yaguze kandi abakinnyi bashya barimo Bizimana Yannick watsinze ibitego 24 mu myaka ibiri ishize ya Shampiyona akinira AS Muhanga na Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wakinaga muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru, avuye muri Intare FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!