00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Aston Villa bahiganwe kuvuga Ikinyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 September 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Nyuma y’aho Aston Villa igiranye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, abakinnyi bayo ari bo Marco Bizot, Emi Buendía na Tammy Abraham barushanyije kuvuga Ikinyarwanda neza.

Ibinyujije ku mbuga nkorayambaga zayo, Aston Villa yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yashyizeho amashusho y’abakinnyi bayo bari kuvuga amwe mu magambo y’Ikinyarwanda.

Amagambo bavugaga arimo ‘Akagera’, ijambo riri mu izina rya Pariki y’Akagera, imwe muri pariki zikurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Hari ‘Kigali’ nk’umurwa mukuru w’u Rwanda, ‘Kwita Izina’ nk’umuhango wo guha amazina abana b’ingagi, ndetse na ‘Nyungwe’ na yo isurwa na benshi mu basura u Rwanda.

Si aya mashusho gusa kuko umunyezamu Marco Bizot, Emi Buendía ukina mu kibuga hagati na Tammy Abraham ukina nka rutahizamu, barushanyijwe guhishura ibyiza by’u Rwanda bakurikije amafoto bari kwerekwa.

Beretswe amafoto y’Umujyi wa Kigali, Ikiyaga cya Muhazi n’uburobyi buhakorerwa, n’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda, aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.

Ibi bigira Visit Rwanda umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).

Marco Bizot ari mu bakinnyi ba Aston Villa barushanyijwe kuvuga Ikinyarwanda
Tammy Abraham ni umwe muri ba rutahizamu beza ba Aston Villa
Emi Buendía yavuze amwe mu magambo y'Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages