U Bwongereza bwakiriye uyu mukino mu gihe ibihugu byombi byaherukaga guhurira mu Gikombe cy’Isi cya 2010, u Budage bugakomeza mu mukino wavugishije benshi kubera igitego cya Frank Lampard kitahawe agaciro kandi umupira warenze umurongo.
Mu minota ya mbere y’uyu mukino wa 1/8 cya EURO, u Budage bwabonye umupira uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ikosa Declan Rice yakoreye kuri Thomas Müller, ariko uterwa mu rukuta.
Nyuma y’iminota 30, Timo Werner yahushije uburyo bukomeye ku mupira wasubijwe inyuma n’umunyezamu Pickford bari basigaye barebana.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Harry Kane yahushije igitego cyabazwe ku mupira yakuwe ku kirenge na Matt Hummels nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Raheem Sterling.
Pickford yafashije u Bwongereza kuguma mu mukino ubwo yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Kai Havertz nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye.
Ku munota wa 74, Raheem Sterling yafunguye amazamu ku mupira yashyize mu izamu nyuma yo guherezwa na Luke Shaw wakinanye neza na Jack Grealish na Harry Kane.
Thomas Müller yananiwe kwishyurira u Budage ku munota wa 80 ubwo yasigaga abakinnyi b’inyuma b’u Bwongereza barimo Harry Maguire, ashatse kuroba umunyezamu Pickford umupira ujya ku ruhande.
Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Luke Shaw yahaye umupira Jack Grealish wawuhinduye neza imbere y’izamu, ushyirwa mu nshundura na Harry Kane akoresheje umutwe ndetse ashimangira gukomeza kw’Abongereza.
Muri ¼, u Bwongereza buzahura na Ukraine, yo yasezereye Suède iyitsinze ibitego 2-1 mu minota 120 yakinwe, hari nyuma y’uko byanganyije igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!