Sénégal yari hejuru muri uyu mukino, yakabaye yafunguye amazamu kuri penaliti yabonye ku munota wa gatandatu ubwo Mohamed Abdelmonem yakiniraga nabi Saliou Ciss, ariko Sadio Mané ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Gabaski.
Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Misiri yabonye uburyo bwiza ku ishoti ryatewe na Mohamed Salah, busubizwa inyuma n’umunyezamu Edouard Mendy.
Gukomeza kunganya ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe, byatumye hongerwaho iminota 30 y’inyongera.
Muri iyi minota, Sénégal yabonye uburyo bubiri bukomeye, umunyezamu Gabaski akuramo imipira yatewe na Bamba Dieng mu gihe Edouad Mendy yabujije Marwan Hamdi gutsinda ku ruhande rwa Misiri.
Iminota 120 yarangiye nta kipe irebye mu izamu, hitabazwa penaliti zasize Sénégal yegukanye Igikombe cyayo cya mbere itsinze 4-2.
Penaliti enye za Sénégal zinjijwe na Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo, Ahmadou Bamba Dieng na Sadio Mané mu gihe imwe yahushijwe na Bouna Sarr wateye ari uwa gatatu.
Ku ruhande rwa Misiri, izinjiye ni iya Zizo wateye bwa mbere na Marwan Hamdi wateye bwa gatatu mu gihe izahushijwe ari iya Mohamed Abdelmonem ya kabiri na Mohanad Lasheen wateye iya kane.
Edouard Mendy wa Sénégal ni we wabaye umunyezamu w’irushanwa naho Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar watsinze ibitego umunani, aba rutahizamu w’irushanwa.
Umukinnyi mwiza w’iki Gikombe cya Afurika cyakinwe hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022 yabaye Sadio Mané wa Sénégal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!