Penaliti yari iya gatatu yatewe na Eric Bertrand Bailly, igakurwamo n’umunyezamu Mohamed Abou Gabal Gabaski, ni yo yatumye Côte d’Ivoire isezererwa.
Amakipe yombi yasoje iminota 90 nta yo irebye mu izamu ry’indi, byatumye hongerwaho iminota 30 na yo irangira nta mpinduka, hitabazwa penaliti.
Umunyezamu Gabaski usanzwe ukinira Zamalek ni we wacunguye Misiri nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Mohamed El Shenawy wavunitse.
Misiri yari yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego mu minota isanzwe, ariko Omar Marmoush atera umupira wanyuze hejuru y’izamu mu gihe kandi na Mohamed Salah ateye amashoti abiri akarenzwa izamu na Badra Ali Sangaré.
Uburyo bumwe bukomeye Côte d’Ivoire yabonye mu mukino ni ishoti rikomeye ryatewe na Ibrahim Sangaré rikurwamo na El Shenawy.
Muri ¼, Misiri izahura na Maroc mu mukino uzaba ku Cyumweru saa Kumi n’ebyiri.
Undi mukino wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu wasize Mali isezerewe na Guinée Equatoriale nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti 6-5 ubwo ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busa.
Umunyezamu Jesus Owono w’imyaka 20 yakuyemo penaliti yatewe na Falaye Sacko, byatumye igihugu cye gikomeza ndetse kizahura na Sénégal muri ¼.
Uko amakipe azahura muri ¼:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022:
- Saa 18:00, Gambie vs Cameroun, kuri Stade Japoma
- Saa 21:00, Burkina Faso vs Tunisie, i Garoua
Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022:
- Saa 18:00, Misiri vs Maroc, i Yaoundé (Stade Ahmadou Ahidjo)
- Saa 21:00, Sénégal vs Guinée Equatoriale, i Yaoundé (Stade Ahmadou Ahidjo)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!