00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2021: Côte d’Ivoire na Mali byasezerewe; uko amakipe azahura muri ¼

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 January 2022 saa 08:10
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yasezerewe mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun nyuma yo gutsindwa na Misiri kuri penaliti 5-4 ubwo ibihugu byombi byari bimaze kunganya ubusa ku busa mu mukino wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu.

Penaliti yari iya gatatu yatewe na Eric Bertrand Bailly, igakurwamo n’umunyezamu Mohamed Abou Gabal Gabaski, ni yo yatumye Côte d’Ivoire isezererwa.

Amakipe yombi yasoje iminota 90 nta yo irebye mu izamu ry’indi, byatumye hongerwaho iminota 30 na yo irangira nta mpinduka, hitabazwa penaliti.

Umunyezamu Gabaski usanzwe ukinira Zamalek ni we wacunguye Misiri nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Mohamed El Shenawy wavunitse.

Misiri yari yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego mu minota isanzwe, ariko Omar Marmoush atera umupira wanyuze hejuru y’izamu mu gihe kandi na Mohamed Salah ateye amashoti abiri akarenzwa izamu na Badra Ali Sangaré.

Uburyo bumwe bukomeye Côte d’Ivoire yabonye mu mukino ni ishoti rikomeye ryatewe na Ibrahim Sangaré rikurwamo na El Shenawy.

Muri ¼, Misiri izahura na Maroc mu mukino uzaba ku Cyumweru saa Kumi n’ebyiri.

Undi mukino wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu wasize Mali isezerewe na Guinée Equatoriale nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti 6-5 ubwo ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busa.

Umunyezamu Jesus Owono w’imyaka 20 yakuyemo penaliti yatewe na Falaye Sacko, byatumye igihugu cye gikomeza ndetse kizahura na Sénégal muri ¼.

Uko amakipe azahura muri ¼:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022:

  • Saa 18:00, Gambie vs Cameroun, kuri Stade Japoma
  • Saa 21:00, Burkina Faso vs Tunisie, i Garoua

Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022:

  • Saa 18:00, Misiri vs Maroc, i Yaoundé (Stade Ahmadou Ahidjo)
  • Saa 21:00, Sénégal vs Guinée Equatoriale, i Yaoundé (Stade Ahmadou Ahidjo)
Misiri yageze muri 1/4 nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire
Abakinnyi ba Misiri mu byishimo ubwo Mohamed Salah yari amaze gutsinda penaliti ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages