Ni igikombe yegukanye intsinze mukeba, APR WBBC imikino ine ku busa mu ya Kamarampaka yaberaga muri Petit Stade.

By’umwihariko, umukino wa kane, iyi kipe yatsinze APR WBBC amanota 71-63. Ni umukino Ikipe y’Ingabo yageregeje kwihagararaho ndetse iri mu myiza yagize ariko Kristina King Morgan yakomeje kuyibera ikibazo gikomeye.

Wari umwaka mwiza ku Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kuko yari yanayoboye Shampiyona isanzwe (regular season), byayihesheje gukina na Kepler WBBC yari yabaye iya kane muri ½.

REG WBBC yegukanye Shampiyona ndetse na APR WBBC yegukanye Igikombe cy’Igihugu (Rwanda Cup 2024) zizahagararira igihugu mu Mikino ya Zone V ishakirwamo itike y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (Africa Women's Basketball League).

Iyi mikino iteganyijwe kubera muri Zanzibar, kuva tariki ya 27 Ukwakira kugera ku ya 2 Ugushyingo 2024.

Kristina King Morgan wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, ahembwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.

Dusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwiza nyuma yo gukora ’blocks’ 38, ’steals’ 58, ’rebounds’ 327 n’amanota 343. Micomyiza Rosine Cisse wa REG WBBC yabaye uwatsinze amanota atatu menshi, aho yayatsinze inshuro 69.

Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi (Most Improved Player) yabaye Uwimpuhwe Violette wa IPRC Huye.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Byukusenge Xavier wa Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza naho Nibishaka Brighitte aba umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 501.

Muri iyi nkuru y'amafoto, tugiye kugaruka ku buryo REG WBBC yishimiye Igikombe mu buryo budasanzwe.

Umugani w'urubyiruko rw'ubu, abakinnyi ba REG WBBC bari bateguye kuko ubwo biteguraga gushyikirizwa igikombe, binyabije mu rwambariro bazana 'masque', cigar (itabi rinini) ibi byiyongeraga ku mipira n'ingofero by'umuterankunga (betPawa) birushaho kuryohera ijisho kuko ntaho byari bitaniye n'ibyo muri NBA.

APR WBBC yayoboye igice kinini cy'umukino

Aba bana basengeraga REG WBBC mu ntangiriro z'umukino kuko yarushwaga

Umuyobozi Mukuru wa Mchezo ifite mu nshingano betPawa, Ntoudi Mouyelo, akurikiye umukino

Micomyiza Rosine Cisse yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mukuru

Mwizerwa Faustine na Tetero Odile ni uko baserutse bishimira intsinzi

Agahinda kagaragaraga mu maso y'abakinnyi ba APR WBBC

Abakinnyi ba REG WBBC bari bateguye
Abakinnyi ba REG WBBC bari bateguye
Dusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwiza

Micomyiza Rosine Cisse yabaye uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi

Uwimpuhwe Violette wa IPRC Huye yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi

Byukusenge Xavier utoza Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yabaye umutoza mwiza w'umwaka

Nibishaka Brighitte wa GS Marie Reine Rwaza yabaye uwatsinze amanota menshi ndetse n'umukinnyi mwiza wa 'Regular season'

Abitwaye neza mu mwaka w'imikino bashimiwe

Kepler WBBC yabaye iya gatatu yahembwe miliyoni 3 Frw

Kristina King Morgan wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, ahembwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa

APR WBBC yabaye iya kabiri yahembwe miliyoni 5 Frw

REG WBBC yahembwe miliyoni 10 Frw
REG WBBC yahembwe miliyoni 10 Frw
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira igikombe

Destiney Philoxy yari ayoboye ababyina
Destiney Philoxy yari ayoboye ababyina
Kapiteni wa REG WBBC, Mushikiwabo Sandrine yerekana ko begukanye igikombe batsinze APR imikino ine

Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Siporo muri REG, Geoffrey Zawadi yishimira igikombe

Umuhoza Jordan yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Victoria Reynolds yishimiye guhesha REG igikombe

Abafana ba REG WBBC, Maxime na Lick Lick

Destiney Philoxy yongeye kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye

Umutoza Wungurije wa APR WBBC, Nkulikiyinka Deo yayoboye uyu mukino

Umufana ukomeye wa REG WBBC, Maxime yari yambaye ikote yiteguye kumanika Igikombe

Buri wese yabyinaga mu buryo bwe
Buri wese yabyinaga mu buryo bwe
Kristina King ni umwe mu bagize imikino myiza cyane

Kapiteni Mushikiwabo Sandrine na Micomyiza Rosine bishimana

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba REG WBBC.

Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez yishimiwe cyane nyuma yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona

Amafoto: Kwizera Hervé