Basketball: Mugabe ntiyahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ishaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball, Vladimir Bosnjak, yahamagaye abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, batarimo kapiteni Mugabe Aristide usanzwe ukinira Patriots BBC.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza 2018 iyi kipe y’igihugu yatangiye imyitozo izakorwa kugera tariki 22 Gashyantare 2019, ubwo bazitabira imikino yo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa.

Iyi mikino u Rwanda ruzitabira ntabwo igihugu kizayakira kiramenyekana gusa igihabwa amahirwe ni Côte d’Ivoire, aho imikino ishobora kuzabera kuri Stade Félix Houphouët-Boigny mu Mujyi wa Abidjan.

Umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Mwiseneza Maxime, yavuze ko gushaka kuzamura abakinnyi bakiri bato ariyo mpamvu Mugabe atahamagawe.

Ati “(Mugabe) amaze imyaka myinshi akina ku rwego rwo hejuru kandi mu myaka iri imbere tuzakenera barumuna be bamusimbura. Ni byiza ko batangira gutegurwa rero niyo mpamvu atari mu bo twahamagaye.”

Ikipe idafite kapiteni Mugabe ishobora kuzaba iyobowe na Shyaka Olivier cyangwa Ally Kubwimana Kazingufu basanzwe ari ba kapiteni bungirije.

Abakinnyi 23 bahamagawe

Sedar Sagamba, Ali Kazingufu Kubwimana, Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Emmanuel Iyakaremye, Dieudone Ndizeye, Steven Hagumintwari, Didier Ishimwe, Chris Walter Nkurunziza, Emile Galois Kazeneza, Thierry Nkundwa, Pascal Niyonkuru, Fiston Irutingabo na Dan Manzi, Ally Ruzigande, Elia Kaje, Kami Kabange, Olivier Shyaka, Shaffi Habineza, Olivier Kamilindi, Bienvenu Niyonsaba, Fabrice Mugiraneza, Olivier Kamanzi na Theo Niyibizi.

Ally Kubwimana Kazingufu ufite inararibonye ashobora kuyobora iyi kipe y'igihugu asimbuye Mugabe Aristide
Amaze imyaka 11 ahamagarwa ariko kuri iyi nshuro ntari muri 23
Mugabe Aristide ntabwo ari mu bakinnyi 23 bahamagawe mu ikipe y'igihugu
Olivier Shyaka ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza