Mu gihe imikino Shampiyona ikomeje mu Burengerazuba no mu Burasirazuba ikomeje, Los Angeles Lakers ikomeje kwitwara nabi kuko imikino itsindwa ari myinshi kurenza iyo itsinda.
Ibi ntibituma ariko urwego rw’umukinnyi wayo w’imena, LeBron James, uherutse kugira isabukururu y’amavuko, atitwara neza akagaragaza itandukaniro mu mikino imwe n’imwe.
Usibye umukino batsinzwemo na Denver Nuggets iri ku mwanya wa mbere amanota 122-109, imikino ibanza yose uko ari ine, bari barayitwayemo neza kuko banayitsinze. Nibura kuri buri mukino, LeBron afite impuzandengo y’amanota 35, Rebound 8.7 ndetse n’imipira ivamo ibitego 7.7.
Mu Burasirazuba Donovan Mitchell w’imyaka 26 gusa akomeje guheka ikipe ye ya Cleveland Cavaliers ayifasha gutsinda imikino itatu muri ine yakinnye.
Muri iyo mikino yose, Donovan yatsinze impuzandengo y’amanota 37.7 nibura kuri buri mukino, akora Rebound 7.3, ndetse anatanga imipira kuri bagenzi be ivamo ibitego 5.3.
Mu cyumweru gishize kandi ubwo ikipe ye yatsindaga Chicago Bulls amanota 145-134, Donovan yanditse amateka atsinda amanota 71, mu mukino umwe aba umukinnyi wa munani ubikoze kuva NBA yatangira gukinwa.
Denver Nuggets iyoboye mu burengerazuba, ifite umukino na Phoenix Suns kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023. Ku munsi ukurikiyeho Los Angeles Lakers iri ku mwanya wa 12, izakina na Dallas Mavericks.
Cleveland Cavaliers yo iri ku mwanya wa kane, izakina na Utah Jazz iri ku mwanya wa 11 mu gice cy’u Burengerazuba, cyiganjemo amakipe akomeye muri iyi Shampiyona.
Shampiyona ya NBA igeze aho rukomeye kuko amakipe yose amaze gukina imikino 40, mu mikino 82 iteganyijwe mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
NBA Players of the Week for Week 12.
West: LeBron James (@Lakers)
East: Donovan Mitchell (@cavs) pic.twitter.com/Exu59mx1nH— NBA (@NBA) January 9, 2023
>



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!