00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC yatangiye imikino ya nyuma iha Patriots BBC icyigwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 August 2026 saa 12:28
Yasuwe :

APR BBC yatangiye neza imikino ya nyuma ya Shampiyona itsinda Patriots BBC mu buryo bworoshye, amanota 117-91 mu mukino wa mbere wabereye muri BK Arena.

Ni umukino APR BBC yatangiye neza cyane Axel Mpoyo atsinda amanota menshi, yatumye iyi kipe igira 21 Patriots BBC ifite umunani.

Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 21 ya Patriots BBC.

Mu gace ka kabiri umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Craig Randal na Ndizeye Dieudonne batsindira APR BBC amanota menshi, yazamuye ikinyuranyo kigera muri 25 (50-25).

Patriots BBC yagize igice cya mbere kibi itakaza imipira myinshi (turn overs), byiyongeraho ko Ikipe y’Ingabo amanota yari yayikundiye.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 64-38.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje kubura ibisubizo binagaragara ku mutoza Niyongabo Sunny yamaze kwiyakira.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuzamura ikinyuranyo cyageze mu manota 38 kuko yari ifite 97 kuri 61 ya Patriots BBC.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yahinduye ikipe ishyiramo abatarakunze kubona umwanya ari na ko byagenze ku rundi ruhande rwari rwamaze kwemera ko rwatakaje umukino.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 117-91.

Craig Randall yatsinze amanota 40, mu gihe ku ruhande rwa Patriots BBC, Garba Kennedy na Kwizera Sage batsinze amanota 17.

Umukino wa kabiri uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026 muri BK Arena.

Icyo gihe kandi ni bwo mu bagore bazatangira imikino ya nyuma izahuza REG WBBC na The Hoops.

Shema Osborn ashaka inzira yo gutsinda
Craig Randall ahanganye na Irakoze Herve Hodali
Kwizera Sage agerageza kuzamukana umupira
APR BBC yagize umukino mwiza cyane
Patriots BBC yarushijwe bikomeye
Damaria Franklin agerageza gutsinda amanota atatu
Garba Kennedy agerageza gutsinda mu gihe Mpoyo yamuzibiraga
Stubbs Jeffery ahanganye na Craig Randal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages