00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2025 yashyizwe muri Mata, u Rwanda ruhabwa ‘Nile Conference’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 November 2024 saa 02:23
Yasuwe :

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rizatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, risorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

Ni mu gihe u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya ‘Nile Conference’ tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

Kimwe n’umwaka ushize, iri rushanwa rizakinwa mu matsinda (conference) atatu, aho irya mbere rizabera i Rabat muri Maroc guhera tariki ya 5 kugeza 13 Mata 2025.

Indi conference yashyizwe i Dakar muri Sénégal guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi, mu gihe iya nyuma yashyizwe i Kigali mu Rwanda, tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

Kuri ubu, iyi mikino igeze muri ‘Elite 16’ twakwita ijonjora rya nyuma riganisha mu matsinda makuru (Conference). Amakipe agabanyije mu matsinda abiri, azakinirwa mu mijyi ibiri itandukanye, buri rimwe rikazaba rigizwe n’amakipe umunani.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya Conference, asanga andi umunani akomoka mu bihugu bifite itike.

Ibyo bihugu ni Angola, Nigeria, Misiri, Maroc, Tunisia, Sénégal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Kugeza ubu, amakipe amaze kubona itike yo kuzitabira BAL 2025 ni Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal zizayitabira ku nshuro ya mbere.

Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.

U Rwanda ruzakira Nile Conference tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025
Petro de Luanda niyo ifite igikombe giheruka
APR BBC izahagararira u Rwanda muri BAL 2025 ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages