00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza b’Abanyarwanda bagiye gutyariza ubumenyi muri ‘NBA Summer League 2024’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 July 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Mugisha Igor na Ndayishimiye Naci Prosper bari mu batoza 25 b’Abanyafurika bitabiriye amahugurwa bazaherwa mu mikino y’impeshyi ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, “NBA Summer League”.

Aya mahugurwa y’iminsi 10 yiswe “African Development Coach Program”, yatangiye ku wa 12 Nyakanga 2024; yitabiriwe n’abatoza 25 baturutse mu bihugu 15 bya Afurika.

Muri bo harimo abanyarwanda babiri, Mugisha Igor usanzwe ari umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18, mu gihe Ndayishimiye Naci Prosper ashinzwe gusesengura amashusho mu makipe y’igihugu mu bagabo n’abagore.

Muri aya mahugurwa, Mugisha azayakorera muri Boston Celtics ifite igikombe cya shampiyona giheruka, mu gihe Ndayishimiye azakorana na Philadelphia 76ers.

Aba batoza bahabwa ubumenyi mu buryo bwo gutegura imyitozo ndetse n’umukino muri rusange, bakanigishwa uburyo bw’igura n’igurisha ry’abakinnyi cyane ko mu mpeshyi isoko ry’igura n’igurisha riba rifunguye.

Aya mahugurwa ategurwa ku bufatanye bwa Basketball Africa League (BAL) na NBA. Muri uyu mwaka nibura amakipe atandatu mu yitabiriye BAL 2024 yatanze umutoza. Ayo ni Al Ahly (Misiri), Bangui Sporting Club (Centrafrique), City Oilers (Uganda), FUS Rabat (Maroc), Rivers Hoopers (Nigeria) na US Monastir (Tunisie).

Mu mwaka ushize, aya mahugurwa yitabiriwe n’Umutoza Mwiseneza Maxime wakoranye na Philadelphia 76ers ndetse na Bahige Jacques wari muri Indiana Pacers.

NBA Summer League ni imikino iba mu mpeshyi ubwo haba hitegurwa umwaka mushya wa shampiyona (Pre-Season). Aba ari igihe kandi cyo guha umwanya abakinnyi bashya baguzwe ndetse n’abasanzwe batabonye umwanya wo gukina mu rwego rwo kwigaragaza.

Mugisha Igor uzakorana na Boston Celtics ari kumwe na kizigenza wayo Jayson Tatum
Ndayishimiye Naci Prosper (ibumoso) asanzwe asesengura amashusho mu makipe y'iguhugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .