Ni ibihembo bizatangwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu mpera z’icyumweru, aho imikino ya Shampiyona izongera kubera muri BK Arena na Gymnase ya NPC.

Hazakinwa imikino y’Umunsi wa Karindwi mu bagabo n’uwa Gatanu mu bagore, izasiga amakipe yose asoje imikino ibanza ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2026/27.

FRVB na RBC bahuje iyi mikino n’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA, usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka.

Mu gihe imikino izaba iri kuba, hazajya hatangwa ubutumwa bukangurira abayitabiriye kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, binyuze mu buryo butandukanye, burimo n’ubutumwa buzaba bugaragara aho imikino izabera.

Agashya muri iyi mikino ni uko nyuma yayo hazatangwa ibihembo ku makipe n’abakinnyi bagaragaje urwego rwiza mu gice kibanza cya Shampiyona, aho RBC izagira uruhare mu gutanga ibi bihembo.

Mu bihembo bisanzwe bitangwa harimo amakipe meza n’abakinnyi ku giti cyabo, hazaniyongeramo ibindi byiciro bitari bisanzwe.

Ibyo birimo guhemba ikipe igira uruhare mu kuzamura abana bakiri bato, umutoza wagize uruhare mu kuzamura abakinnyi bakiri bato, ndetse n’ikipe yagaragaje gutsinda bihoraho.

Police VC na REG VC mu mikino yitezwe na benshi

Umukino uzahuza Police VC iyoboye Shampiyona na REG VC ibitse igikombe giheruka, ni umwe mu yitezwe na benshi ku Cyumweru, muri BK Arena.

Aya makipe yombi agiye kongera guhurira mu kibuga nyuma yo guhatanira igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.

Police VC izaba ishaka gusoza igice kibanza cya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, mu gihe REG VC iramutse itsinze, yagira amanota 16, ikanganya n’ikipe ya Polisi y’u Rwanda.

Undi mukino ukomeye ni uzahuza APR VC iri ku mwanya wa kabiri na Gisagara VC iyikurikiye ku wa gatatu. Amakipe yombi azaba ashaka kwitwara neza kugira ngo asoze imikino ibanza ahagaze neza ku rutonde rwa Shampiyona.

Mu bagore, Kepler WVC izacakirana na APR WVC, mu mukino uzongera guhuza amakipe yari ahanganye bikomeye mu mwaka ushize w’imikino. 

Muri Gymnase ya NPC, Police WVC izakina na IPRC Huye, mu gihe RRA WVC izaba icakirana na Ruhango WVC.

Mu bagabo, IPRC Ngoma izakina na EAUR, mu gihe Kirehe VC izahura na KVC mu mikino izashyira akadomo ku gice kibanza cya Shampiyona. Kwinjira kuri iyi mikino yose, muri BK Arena na Gymnase ya NPC bizaba ari ubuntu.

Amakipe yitwaye neza mu gice kibanza cya Shampiyona ya Volleyball agiye kujya ahembwa