00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurundi Kwizera Rodrigue yegukanye agace k’isiganwa mpuzamahanga muri Espagne

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Umurundi Kwizera Rodrigue yegukanye Agace k’Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru (World Athletics Cross Country) kakiniwe muri Espagne ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2022.

Iri siganwa ryabereye mu Gace ka Amorebieta-Etxano. Mu bari n’abategarugori kegukanywe n’Umunya-Espagne Isabel Barreiro.

Kwizera Rodrigue wegukanye World Athletics Cross Country mu 2021/2022, yongeye kugaragaza ko ari igihangange mu gusiganwa ku maguru.

Mu isiganwa ryo ku Cyumweru, Kwizera yahagurukanye n’abarimo undi Murundi Celestine Ndikumana; Umutaliyani Illiass Aouani, Umunya-Espagne Nassim Hassaous, Umunya-Kenya Peter Njeru n’Umunya-Uruguay Santiago Catrofe umenyereye gusiganwa muri metero 1,500.

Aba bose bahagurutse ari bo bayoboye igikundi, ndetse banasoza inshuro eshatu bagombaga kuzenguruka zingana n’ibilometero 8.7 bose bayoboye. Bageze aho bagomba gusoreza ku nshuro ya nyuma Kwizera arabasiga, agera ku murongo ayoboye.

Kwizera yakoresheje iminota 25 n’amasegonda 45 ku ntera y’ibilometero 8,7, akurikirwa na mugenzi we Illiass Aouani w’Umutaliyani wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 56, arushwa amasegonda 11 yose. Aba bombi bisa n’aho bari bagihanganye ariko nta gitutu cy’ubakurikiye.

Mu myanya itanu ya mbere hajemo kandi Santiago Catrofe wabaye uwa Gatatu, Nassim Hassaous wabaye uwa Kane na Celestine Ndikumana wabaye uwa Gatanu.

Kwizera, Umurundi wenyine rukumbi wabashije kwegukana isiganwa rya Amorebieta yavuze ko nta kibazo yari afite.

Ati “Ryari isiganwa ryiza, nirutse cyane kandi nizigama mu nshuro za mbere twazengurutse, ariko nibuka ko nza gukoresha imbaraga nyinshi ku nshuro ya nyuma ndizigama. Nta kindi gitumye nstinda ni amayeri nakoresheje.”

Mu cyiciro cy’abagore, Umunyarwandakazi Mukandanga Clémentine ntiyashoboye kwitwara neza kuko yayoboye isiganwa mu bilometero 3,16 bya mbere muri 6,7 byakinwe.

Iri siganwa ryegukanywe n’Umunya-Espagne Isabel Barreiro wakoresheje iminota 23 n’amasegonda atandatu mu gihe Umurundi Cavaline Nahimana yasoreje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 23 n’amasegonda 20.

Umunyarwanda Mukandanga ntiyigeze asoza no mu myanya icumi ya mbere kuko yakoresheje imbaraga nyinshi bituma asigwa cyane.

World Athletics Cross Country izakomeza tariki ya 30 Ukwakira 2022, rizabera mu Bubiligi mu Mujyi wa Mol ‘Cross Cup Van Mol’.

Kwizera Rodrigue yegukanye agace ka "World Athletics Cross Country" kabereye muri Espagne
World Athletics Cross Country mu gace kayo kabereye muri Espagne yegukanywe na Isabel Barreiro mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .