00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya Umurenge Kagame Cup 2026 ryitabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 June 2026 saa 11:51
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 ryakinwaga ku nshuro ya 20 rikitabirwa n’abaturage barenga miliyoni eshatu.

Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 21 Kamena 2026 mu Karere ka Bugesera.

Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo irimo gusiganwa ku maguru mu kilometero kimwe, Niyomugisha Diane wo mu Burengerazuba na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero eshatu, Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba na Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Yankurije Marthe yongeye kwegukana undi mudali mu gusinwa mu ntera y’ibilometero 10, mu gihe Munyakazi Felecien wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero 15.

Mu kubuguza cyangwa gukina Igisoro, Bampire Regis na Niyonagize Alfred bombi bo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Gusimbuka urukirampende, Uwimana Lucie wo mu Burengerazuba na Masengo Gibril w’i Kigali bahize abandi.

Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali na Mfiteyesu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru bahize abandi.

Mu mikino ikinwa mu buryo bw’amakipe muri Sitting Volleyball, Kirehe na Gasabo zahize andi makipe mu bagabo n’abagore.

Muri Volleyball Ngoma yegukanye umwanya wa mbere mu Bagore, itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21).

Mu bagabo, Kicukiro yatsinze Gasabo amaseti 3-0 (25-19, 25-15, 28-26) yegukana umwanya wa mbere.

Muri Basketball, Kicukiro yatsinze Kamonyi amanota 81-69 yegukana igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanwe na Kayonza yatsinze Kamonyi amanota 73-61.

Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wisubije igikombe utsinze uwa Kacyiru kuri penaliti 5-4, nyuma y’aho amakipe yanganyije ubusa ku busa.

Mu bagabo, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Masaka wanyagiye uwa Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi cyane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uko irushanwa ryagenze avuga ko umwaka utaha rizaryoha kurushaho.

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane, iyo tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe.”

“Iri rushanwa rizamura urwego buri mwaka, rituma rirushaho kugenda neza impano z’abaturage zikagaragara. Umwaka utaha tuzashyiramo imbaraga kugira ngo rikomeze kugenda neza.”

Amakipe yitwaye neza ahembwa miliyoni 1,8 Frw. Irushanwa ry’umwaka utaha rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Stade ya Bugesera yari yuzuye abafana
Abafana bari benshi cyane muri Stade ya Bugesera
Masaka yanyagiye Nyarugenge ibitego 6-3
Juno Kizigenza yataramiye abitabiriye umukino
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragazaga akanyamuneza
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yishimiye uko imikino ya nyuma yagenze
Ngoma yegukanye igikombe muri Volleyball mu bagore
Kayonza yegukanye igikombe muri Basketball mu bagore
Kicukiro yongeye kwegukana igikombe muri Volleyball
Abasifuzi bayoboye umukino wa nyuma mu mupora w'amaguru bashimiwe
Kicukiro yahize izindi muri Basketball ishyikirizwa igikombe
Nyarugenge yegukanye umwanya wa kabiri mu mupira w'amaguru
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ashyikiriza Meya w'Umujyi wa Kigali igikombe cy'intara yahize izindi muri rusange
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yari anezerewe bikomeye
Umujyi wa Kigali wegukanye ibikombe mu cyiciro cy'amakipe
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bashyikiriza kapiteni wa Mahembe igikombe
Mahembe y'i Nyamasheke yisubije igikombe mu bagore
Umurenge wa Masaka wegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yishimiye uko irushanwa ryagenze, ateguza gukomeza kurizamurira agaciro

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages