00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwegukanye umudali w’Umuringa muri Shampiyona Nyafurika ya AirBadminton

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 07:19
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza muri ’Africa AirBadminton Championship 2026’ yabereye muri Uganda, aho yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba iya gatatu mu bihugu icyenda byitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa ryabaye amateka akomeye ku Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Badminton (RBSF), kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwitabiriye Shampiyona Nyafurika ya AirBadminton.

Nubwo bwari ubwitabire bwa mbere, ikipe y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo guhatana, gukorera hamwe no kudacika intege, bituma ibona umwanya ku ruhando rw’amakipe yitabiriye.

Ikipe y’u Rwanda yari iyobowe n’Umutoza Girumwete Aimé, aho yafashije abakinnyi kwitegura no guhangana n’andi makipe mu irushanwa.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda ni Gashema Shimo Benie Christa, Urusaro Vanessa, Musingize Marie Michelle, Tuyizere Hervé, Niyomukiza Yves na Hakizimana Jean Pierre.

Intambwe ikomeye kuri AirBadminton mu Rwanda

Kwegukana umudali w’Umuringa ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ni intambwe ikomeye mu iterambere rya AirBadminton mu Rwanda.

Uyu musaruro ugaragaza ko abakinnyi b’u Rwanda bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika, kandi utanga icyizere cy’iterambere ry’uyu mukino mu gihe kiri imbere.

Rwanda Badminton Sport Federation (RBSF) yashimiye cyane abakinnyi ndetse n’umutoza w’ikipe ku bw’umuhate, ubwitange n’umusaruro bagezeho bahagarariye u Rwanda.

Yatangaje ko ikomeje gushyigikira no guteza imbere AirBadminton mu Rwanda, hagamijwe kongera umubare w’abakinnyi bawukina no kubafasha kubona amahirwe yo kwitabira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika n’andi mahanga.

Iti "Turishimira Team Rwanda ku bw’iki gikorwa cy’amateka! Kwitabira bwa mbere, umudali wa mbere, intangiriro nziza ya AirBadminton mu Rwanda."

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umudali w’Umuringa muri Shampiyona Nyafurika ya AirBadminton
U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abakinnyi batandatu bari kumwe n'Umutoza Girumwete Aimé
Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ya AirBadminton aho kuri iyi nshuro yabereye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages