00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze Tanzania mu Irushanwa Nyafurika rya Tennis

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 July 2022 saa 10:24
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu Irushanwa Nyafurika mu Mukino wa Tennis rizwi nka “Davis Cup Africa Zone Group IV’’, nyuma yo gutangira rutsinda mu mikino ibanza kuri ubu rwongeye kwitwara neza rutsinda Tanzania.

Uyu mukino u Rwanda rwatsinzemo Tanzania wabaye kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa gatatu w’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere.

Iri ni irushanwa ryahuriyemo abakinnyi 50 bo mu bihugu icyenda byo ku Mugabane wa Afurika. Rizakinwa kugeza kuwa 9 Nyakanga 2022.

U Rwanda rukomeje kwitwara neza muri iyi mikino kuko rwatangiye rutsinda Uganda imikino itatu ku busa, none bikomereje kuri Tanzania yongeye gutsindwa imikino itatu ku busa.

Kuri uyu munsi wa gatatu habaye n’indi mikino irimo uwa Uganda yatsinzwe na Sudani imikino itatu ku busa, Botswana itsinda imikino ibiri kuri umwe Angola mu gihe Repubulika ya Congo yatsinzwe na RDC imikino itatu ku busa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022 hateganyijwe imikino y’umunsi wa kane, aho biteganyijwe ko Botswana icakirana na Togo, naho Angola ikisobanura na Congo.

U Rwanda rufite abakinnyi batanu baruhagarariye muri iri rushanwa; barimo Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest, Muhire Joshua na Hakizumwami Junior.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo ruzagere ku mukino wa nyuma kandi ko rwiteguye kwitwara neza ku mukino wa gatatu rufitanye na Sudani kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022.

Ishyirahamwe rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF) rigena ko buri gihugu cyitabira iri rushanwa gihamagara abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu, biyongeraho umutoza.

Davis Cup Africa Zone Group IV ni nk’irushanwa ry’iigikombe cy’Isi muri Tennis ariko ribera mu byiciro bitandukanye.

Ibihugu biri mu Rwanda biri mu cyiciro cya kane, aho byishakamo ikizashyirwa mu cya gatatu. Mu gihe cyakwitwara neza kigakomeza kugera mu cya mbere, kiba kirimo ibihugu bikomeye ku Isi muri Tennis.

I Kigali hari ibihugu birimo Angola, Botswana, Congo Brazzaville, RDC, Sudani, Tanzania, Togo na Uganda. Usibye itsinda ry’ibihugu icyenda biri gukinira mu Rwanda, hari ibindi umunani biri muri Cameroun.

Iri rushanwa ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda
Muri aya marushanwa Sudani irahagarariwe
Abakinnyi ba Repubulika ya Congo bagerageje ibishoboka ariko birangira batsinzwe na RDC
Abakunzi ba Tennis baba baje kwihera ijisho uko iyi mikino igenda
Abakinnyi b'u Rwanda bajya inama

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .