Ubwo hasozwaga Imikino ya FEASSA 2026 yabereye i Morogoro muri Tanzania kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 22 Kanama 2026, Perezida w’iri Shyirahamwe, Justus Mugisha, yavuze ko u Rwanda ari rwo rutahiwe mu kwakira iyi Mikino.
Ati "U Rwanda ruzakira irushanwa ritaha ry’Imikino ya FEASSA. Twiteguye gukorana na bagenzi bacu bo mu Rwanda kugira ngo iyi Mikino izagende neza."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) riteganya ko iyi Mikino ya FEASSA 2027, izaba ku nshuro ya 24, izabera mu Mujyi wa Musanze.
U Rwanda rwaherukaga kwakira FEASSA mu 2023 i Huye aho yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.
Kuva rwinjiye muri iryo Shyirahamwe mu 2005, rwakiriye imikino kandi mu 2008 i Kigali, 2015 i Huye na 2018 i Musanze.
Abakinnyi bagera ku 6000 n’ababaherekeje bagera ku 2000 ni bo bitabiriye Imikino ya FEASSA 2026 i Morogoro, bahatana muri siporo 43 zitandukanye.
Ibihugu byari byitabiriye ni Tanzania, u Rwanda, Kenya, u Burundi na Uganda.
Inkuru bifitanye isano: Amakipe y’u Rwanda yakoze amateka muri FEASSA 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!