Ni nyuma y’uko mu mikino yaberaga i Morogoro muri Tanzania kuva tariki ya 12 kugeza kuri uyu wa 22 Kanama 2026, amakipe y’u Rwanda yegukanye imidali 13 irimo itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itandatu y’Umuringa.
Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya 23, u Rwanda rwari ruhagariwe n’abanyeshuri 243 bagabanyije mu makipe 20 akina Umupira w’amaguru, Basketball 5x5, Basketball 3x3, Handball, Table Tennis, Volleyball n’Imikino Ngororamubiri.
Abatarengeje imyaka 15 bagize umusaruro udasanzwe
Mu makipe atandatu y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye mu mupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa, u Rwanda rwegukanyemo imidali itatu ya Zahabu yatwawe n’ikipe y’abahungu ya Volleyball, iy’abakobwa ya Handball n’iy’abakobwa mu mupira w’amaguru.
Ni mu gihe Handball y’abahungu yegukanye umudali w’Umuringa ibaye iya gatatu nk’uko byagenze ku bakina ruhago naho abakobwa bakina Volleyball basoreza ku mwanya wa kane.
Byari inshuro ya mbere u Rwanda rugize amakipe aruhagarariye muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 dore ko mu 2025, ikipe imwe ya ES Mukungu ari yo yitabiriye mu bahungu i Kakamega muri Kenya, ariko yiyishyuriye byose.
Kuri iyi nshuro, abana bitabiriye muri iki cyiciro ni abatoranyijwe mu mwiherero w’ibyumweru bibiri wabereye hirya no hino mu gihugu mbere gato ya FEASSA 2026, aho wari wateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS).
Imidali ibiri ya Zahabu yabonetse mu batarengeje imyaka 20
Mu makipe 14 yitabiriye mu batarengeje imyaka 20, mu bahungu n’abakobwa, umukino utaragize ikipe n’imwe igera muri ½ ku buryo yegukana umudali ni Handball mu gihe akenshi ari ho u Rwanda rwabaga rwizeye kwitwara neza buri mwaka.
Ikipe y’abahungu ya GS Tabagwe yasoreje ku mwanya wa gatandatu naho bashiki babo bo muri Kiziguro SS basoreza ku mwanya wa munani mu makipe 12.
ITS Kigali yongeye kwegukana igikombe muri Basketball y’abahungu, aho kuri iyi nshuro yatsinze St Cyprian HS yo muri Uganda amanota 80-66 mu gihe bashiki babo ba ESB Kamonyi basoreje ku mwanya wa kabiri batsinzwe na St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 59-53.
Umudali wa Zahabu wegukanywe na ITS wiyongereye ku watwawe na Tuyishime Eric mu gusiganwa metero 100 ndetse we na bagenzi be bakaba baratwaye uwa Feza mu gusiganwa metero 4x100.
Nyanza TSS yegukanye umudali w’Umuringa itsinze Chesamisi yo muri Kenya amaseti 3-0 muri Volleyball y’abahungu naho GS Indangaburezi iba iya kane itsinzwe na Bukedea CS amaseti 3-0 mu bakobwa.
Abahungu ba ESB Kamonyi begukanye umwanya wa gatatu muri Basketball y’abakina ari batatu mu gihe bashiki babo batahiriwe kuko basoreje ku mwanya wa munani mu makipe umunani.
Undi mudali wabonetse mu batarengeje imyaka 20 ni uwatwawe ni imwe mu makipe y’u Rwanda ya Table Tennis y’abahungu, aho yombi yahuriye mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
PSB Huye yabuze umwanya wa gatatu itsinzwe na Boni Concili yo muri Uganda ibitego 2-1 muri ruhago y’abakobwa mu gihe basaza babo bo muri CGFK begukanye umudali w’umwanya wa gatatu batsinze Mbeya HS yo muri Tanzania kuri penaliti.
Ubwo Imikino ya FEASSA yaherukaga kubera i Kakamega muri Kenya mu 2025, u Rwanda rwegukanye imidali ine irimo ibiri ya Zahabu mu gihe mu 2024, ubwo Imikino yari yabereye i Bukedea muri Uganda, rwatahanye imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu.
Ni mu gihe imidali myinshi yaherukaga kuboneka u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino hanze ari mu 2022, i Arusha muri Tanzania, aho rwatwaye imidali 10 irimo ibiri ya Zahabu naho mu 2019 rukaba rwari rwatwaye imidali umunani irimo ibiri ya Zahabu na bwo muri uyu Mujyi wa Arusha.
Imidali myinshi iheruka kuboneka ku Rwanda muri rusange, ni 25 rwatwaye mu 2018 ubwo Imikino ya FEASSA yari yabereye mu Karere ka Musanze mu gihe mu 2015 rwatwaye 13 irimo itandatu ya Zahabu i Huye.
Imikino itaha ya FEASSA izabera mu Rwanda mu mpeshyi ya 2027 aho izaba ihasubiye nyuma yo kuhabera mu 2023 i Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!