FEASSSA 2018: Uganda yegukanye imidali myinshi, u Rwanda rwigaragaza mu mashuri abanza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Kanama 2018 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Imikino ya FEASSSA 2018 yari imaze icyumweru ibera mu Karere ka Musanze yasojwe kuri iki Cyumweru Uganda yegukanye imidali 30, naho u Rwanda ruza ku isonga mu mashuri abanza rutwaye icyenda.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye imikino ihuza ibigo by’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), by’umwihariko akaba ari ubwa mbere yari yitabiriwe n’icyiciro cy’abiga mu mashuri abanza.

Muri iki cyiciro ni naho u Rwanda rwitwaye neza rwegukana imidali icyenda harimo ine ya zahabu, ine y’umuringa n’umwe wa bronze.

Uganda yegukanye umudali umwe wa zahabu, umwe w’umuringa n’itatu ya bronze mu gihe Kenya yo itabashije kuzana abakinnyi mu mashuri abanza.

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, Kenya yegukanye imidali 28 harimo 10 ya zahabu, umunani y’umurinda n’indi 10 ya bronze, ikurikirwa na Uganda yegukanye 25 harimo icyenda ya zahabu, 10 y’umuringa n’itandatu ya bronze.

U Rwanda rwo rwatahanye imidali 16 harimo ine ya zahabu, itanu y’umuringa n’irindwi ya bronze.

Muri rusange, Uganda yatwaye imidali 30, Kenya ibona 28 naho u Rwanda rusigarana 25.

Kenya yongeye kwerekana ko ikiri hejuru mu mikino ngororamubiri mu Karere ari naho yegukanye imidali myinshi, naho u Rwanda ruza imbere mu mikino nka tennis, volleyball mu bakobwa n’abahungu na basketball y’abahungu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Rwamukwaya Olivier, yavuze ko akamaro kayo karenze kurushanwa mu kibuga ahubwo ari inzira ikomeye yo kubaka ubucuti hagati y’ibihugu.

Yagize ati “Ni imikino yagenze neza n’ubwo hataburamo utuntu tumwe na tumwe ariko muri rusange yari myiza cyane. Kwidagadura ni inkingi ikomeye ku myigire y’umunyeshuri, umwanya nk’uyu uba ukenewe cyane.”

Yongeyeho ati “Iyi mikino ifasha abana kugaragaza impano zabo ariko by’umwihariko yongera ubucuti hagati y’ibihugu kandi kuba ababyeyi bemera kohereza abana babo iyi minsi yose bigaragaza icizere bafitiye u Rwanda.”

Padiri Gatete Innocent uyobora Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri we yagarutse ku kibazo cy’amashuri amwe n’amwe akigaragaza kubeshya agakinisha abakinnyi barangije, avuga ko ari ikintu cyafatiwe ingamba kandi kitazongera kugaragara ubutaha.

Abanya-Kenya bishimira igikombe kiruta ibindi begukanye nk'ikipe yatwaye imidali myinshi mu cyiciro cy'amashuri yisumbuye
Abanya-Uganda basimbutse n'ibyishimo Buddo SS imaze gutsinda LDK yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma mu mupira w'amaguru
Ikipe ya Buddo SS yo muri Uganda yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru itsinze LDK yo mu Rwanda kuri penaliti
Itorero ribyina Kinyarwanda ryasusurukije abari bitabiriye isozwa ry'iyi mikino
Iyi mikino yakurikiranywe n'abafana benshi cyane
Kwizera Eric wa St Joseph niwe wahembwe nk'umukinnyi mwiza wahize abandi muri Volleyball mu mashuri yisumbuye
LDK yatsinzwe kuri penaliti ibura igikombe
Muri Volleyball St Joseph yegukanye igikombe itsinze Malava yo muri Kenya amaseti atatu kuri abiri
Umukino wa Buddo SS na LDK yari indyankurye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza