Uyu mukino wamaze amasaha ane n’iminota 36, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ariko Djokovic w’imyaka 39 akaba yawutangiye ubuzima bwe butameze neza.

Muri uyu mukino yatsinzwemo amaseti atanu (7-6 (5), 5-7, 4-6, 6-2, 6-1), yarutse inshuro eshatu mu mukino, bigaragaza ko yari afite uburwayi butuma adakoresha imbaraga nyinshi nk’uko bisanzwe.

Mu myaka 20 ishize akina muri US Open, ni bwo bwa mbere Djokovic yasezerewe hakiri kare, mu ijonjora rya mbere.

Umusaruro mubi muri uyu mukino watumye atakaza amanota 790, amanuka imyanya itandatu ku rutonde rw’abakinnyi beza ku Isi muri Tennis, yisanga ku mwanya wa 11, ari na bwo bwa mbere bimubayeho kuva mu 2018.

Djokovic yegukanye amarushanwa ya Grand Slam inshuro 24, ashyiraho agahigo ko kumara ibyumweru 428 ari we nimero ya mbere ku Isi.

Kuva mu 2003, ni bwo bwa mbere US Open igiye gukinwa hatarimo umwe mu banyabigwi muri uyu mukino, barimo Novak Djokovic, Roger Federer cyangwa Rafael Nadal.

Mariano Navone yatsinze Novak Djokovic mu ijonjora rya mbere rya US Open
Mariano Navone yatsinze Novak Djokovic mu ijonjora rya mbere rya US Open
Novak Djokovic yakinnye iri rushanwa afite uburwayi bwo mu nda
Novak Djokovic yakinnye iri rushanwa afite uburwayi bwo mu nda
Novak Djokovic yavuye mu bakinnyi 10 beza ku Isi muri Tennis
Novak Djokovic yavuye mu bakinnyi 10 beza ku Isi muri Tennis