00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rucogoza Aimable Mambo yahishuye igihe azahagarikira gukina ruhago

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Gicumbi FC, Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo, yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere azahagarika ibijyanye no gukina umupira w’amaguru.

Ibi yabitangaje, nyuma yo kuzamura ikipe ya Gicumbi FC yari amazemo amezi abiri nyuma yo gutandukana na Etincelles FC y’i Rubavu.

Yagize ati “Nsigaranye nk’umwaka umwe cyangwa ibiri yo gukina. Hari ibindi nshaka gukora nkareka gukina umupira.“

Mbere yo kuva muri Etincelles FC agaruka muri Gicumbi FC, yari akiyifitiye amasezerano ariko kuko hari ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitubahirijwe, ahitamo gutandukana na yo.

Mu 2019, uyu myugariro wanakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, guhera mu mgimbi kugera mu ikipe nkuru, yari yavuze ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru ariko birangira akomeje gukina.

Mambo yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Marines FC na Etincelles FC, Bugesera FC, Espoir FC na Gicumbi FC yafashije kugaruka mu Cyiciro cya Mbere.

Mambo yatangaje ko mu myaka ibiri azaba yasezeye ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .