Ni urugendo rwakozwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026, aho abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bahagurutse kuri BK Arena berekeza kuri Kigali Convention Centre.
Uru rugendo rwahujwe na siporo rusange ya gahunda ya Car Free Day yashyizweho mu rwego rwo gufasha abatuye mu Mujyi wa Kigali kwita ku buzima bakora siporo.
Rwitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, n’abandi.
Inzobere mu kubaga no kuvura indembe, wahoze ari Umuyobozi wa gahunda zo kurwanya virusi itera imbasa ku rwego rwa Rotary mu Rwanda, ubu akaba ari Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Hepatite B na C ku rwego rwa Rotary mu Rwanda, Dr. Muderevu Alexis, yavuze ko iki gikorwa gifasha abantu kumva impamvu zo kwikingiza.
Ati “Mu rugendo dukora tuba turi kumwe n’abantu benshi, tukaboneraho kubabwira ko nta gucika intege kuko nubwo imbasa itakiri mu Rwanda kuva mu 1993, hatabayeho ubukangurambaga yagaruka kuko hari ibihugu ikirimo ku Isi.”
“Twasabye ababyeyi gukingiza abana imbasa, hanyuma tukayirandura burundu. Gukora urugendo ntabwo bihagije, ahubwo ka Rotary tuzakomeza gukora ubukangurambaga no gukusanya inkunga yafasha mu birimo gushaka inkingo zigenewe imiryango itishoboye.”
Umuganga mu bitaro byigenga bya 'La Croix du Sud', umaze imyaka irenga 10 mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Polio Plus Rwanda, Marc. F. D'Haenen, yasabye abantu ko bagira isuku kuko buri mu buryo bwo kwirinda imbasa.
Marc.F. D'Haenen yavuze ko Umuryago Rotary International watanze inkunga ingana na miliyari 2,4$ [asaga miliyari 3.545 Frw] muri gahunda yo kurandura imbasa ku Isi.
Ayo mafaranga Rotary Club ikusanya akurwamo ahabwa Leta akagurwa urukingo rw’imbasa, andi agakoreshwa mu bukangurambaga ahantu hatandukanye bwo kuyirinda.
Mu bisanzwe, imbasa yandurira mu kanwa biturutse ku byo umuntu ariye cyangwa anyoye birimo virusi iyitera, aho abibasirwa cyane ari abana bari munsi y’imyaka itanu n’abandi badafite ubudahangarwa buhagije.
Agakoko gatera imbasa kari mu moko atatu, ari na yo mpamvu gufata inkingo ari ngombwa, ayo ni Wild Poliovirus Type 1 (WPV1), Wild Poliovirus Type 2 (WPV2) na Wild Poliovirus Type 3 (WPV3).
WPV1 ni yo isigaye mu bihugu bya Pakistan na Afganistan, ariko ititondewe ishobora kongera gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’Isi.
Ni muri urwo rwego Rotary International igira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurandura iyi ndwara, binyuze muri gahunda yayo ya Polio Plus, ifatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).
Gufata inkingo cyangwa zigafatwa nabi, bishobora gutuma agakoko kongera kwirema ku buryo bushobora gutera uwayirwaye kuba ‘paralysie’.














Amafoto: Nzayisingiza Fidele






Ibitekerezo 0