Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022 ubwo yasuraga Stade Huye iherutse kuvugururwa kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo hejuru yemerewe kujya ikinirwaho imikino mpuzamahanga.

Yayisuye ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier; Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n’abandi bayobozi batandukanye.

Nyuma yo kuyizenguraka, Minisitiri Mimosa yabwiye itangazamakuru ko basanze imeze neza kandi yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga.

Ati “Icyo bivuze ku Rwanda no ku Mavubi ni uko nk’uko twakomeje kubivuga u Rwanda rugomba kwakira imikino yarwo mu Rwanda, ngira ngo ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku Banyarwanda kuba Stade ya Huye yuzuye, uyu munsi tukaba tuzashobora kwakira imikino yacu duhereye ku mukino uzaba ejobundi ku wa Gatandatu.”

Yavuze ko bayisuye kenshi bakurikirana ivugururwa ryayo ariko kuri uyu wa Gatatu bamurikiwe ibyakozwe byose.

Ati “Twishimiye uburyo yubatse, ibikoresho bashyizemo, ibintu byose birimo bifite ireme, ni ibintu byari bikenewe.”

Yasobanuye ko kuva imirimo yo kuyivugurura yatangira bagiye bakorana bya hafi n’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), kugira ngo bigende neza bitazagera ku munsi wa nyuma bagasabwa kugira ibyo bakosora.

Yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri babonanye n’Ikipe y’Igihugu (Amavubi) kandi yiteguye gutsinda iya Ethiopia igashimisha Abanyarwanda.

Ati “Ahubwo turabwira Abanyarwanda ko bagomba kuza gushyigikira Amavubi, bose aho bari hose mu Rwanda bakaba baza ku wa Gatandatu kubana n’Amavubi kugira ngo babone ko bashyigikiwe, ni cyo abakinnyi basaba Abanyarwanda.”

Ni nde uzacunga Stade Huye?

Minisitiri Mimosa yavuze ko kugeza ubu Stade Huye iri mu maboko y’Akarere ka Huye ariko bazakomeza gufatanya kugira ngo ibungwabungwe neza ibyazwe n’umusaruro.

Ati “Ngira ngo muri uyu mwanya iri mu maboko y’akarere ariko turimo kubikoranaho na bo kugira ngo turebere hamwe uko hashakwa abashinzwe gucunga aza Stade nk’uko ibikorwaremezo bya siporo muri iki gihe gahunda ihari ari ukubishakira ababibyaza umusaruro bakanabibungabunga kugira ngo amafaranga igihugu kiba cyashyizemo ashobore kugaruzwa.”

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru (Amavubi) yiteguye neza kandi bayifasha kubona ibikenewe byose.

Ati “Abakinnyi tuganira na bo n’abatoza cyane cyane tukaborohereza kwitegura, bitoza tukabashyiriraho ibyangombwa byose bakeneye kugira ngo babashe gutsinda.”

Yavuze ko bagomba kwirinda kwirara imbere y’ikipe ya Ethiopia kuko ikomeye kandi ko nibatsinda bazahabwa agahimbazamusyi nk’uko babyemerewe na Minisitiri wa Siporo.

Ati “Agahimbazamusyi bazagahabwa […] ejo ni ikibazo babajije Minisitiri wa Siporo yarabibemereye kandi tuba twaganiriye na bo natwe agahimbazamusyi nibabasha gutsinda bazagahabwa.”

Ikipe y’Igihugu yari imaze igihe idakinira mu rugo kuko imikino itatu iheruka yayikiniye hanze.

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uteganyijwe tariki 3 Nzeri 2022, saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Mu mukino ubanza wabereye i Dar Salaam muri Tanzania amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Kugeza ubu Stade Huye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 7900.

Indi nkuru wasoma

Basanze Stade ya Huye imeze neza yiteguye kwakira umukino wa mbere ku wa Gatatandu w'iki cyumweru
Basanze Stade ya Huye imeze neza yiteguye kwakira umukino wa mbere ku wa Gatatandu w'iki cyumweru
Bashimye uko Stade ya Huye yavuguruwe imbere n'inyuma
Bashimye uko Stade ya Huye yavuguruwe imbere n'inyuma
Minisitiri wa Siporo na Minisitiri w'Ibikorwaremezo basuye ibice bitandukanye bya Stade Huye
Minisitiri wa Siporo na Minisitiri w'Ibikorwaremezo basuye ibice bitandukanye bya Stade Huye
Abayobozi bareba imiterere y'aho abakinnyi b'abasimbura bicara
Abayobozi bareba imiterere y'aho abakinnyi b'abasimbura bicara
Minisitiri Mimosa na Ministiri Dr Nsabimana n'abandi bayobozi basuye ibice bitandukanye bya Stade Huye
Minisitiri Mimosa na Ministiri Dr Nsabimana n'abandi bayobozi basuye ibice bitandukanye bya Stade Huye
Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa, yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuba rugize stade yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga
Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa, yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuba rugize stade yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange n'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange n'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart
Minisitiri Mimosa yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyikira Amavubi ubwo azaba akina na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu
Minisitiri Mimosa yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyikira Amavubi ubwo azaba akina na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest aganira n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest aganira n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Aba bayobozi ubwo bari mu cyumba cy'inama imbere muri Stade Huye
Aba bayobozi ubwo bari mu cyumba cy'inama imbere muri Stade Huye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na we yari mu bayobozi basuye Stade Huye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na we yari mu bayobozi basuye Stade Huye
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru (Amavubi) yiteguye neza kandi bayifasha kubona ibikenewe byose
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru (Amavubi) yiteguye neza kandi bayifasha kubona ibikenewe byose

[email protected]