Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, rikazongera ku wa 24 Ukwakira 2026, ku kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas, mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.
Gutera inkunga Rwanda Open 2026 kwa NCBA byagaragaje intambwe iri guterwa muri Golf. Ni irushanwa ryari ryahurije hamwe abakinnyi bakomeye muri Afurika, bizamura izina ry’u Rwanda muri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu habera amarushanwa akomeye.
Mu kubakira kuri ibyo byagezweho, NCBA Golf Series iri gukinwa ku nshuro ya gatatu yahaye ikaze abakinnyi beza, umuryango mugari wa Golf mu Rwanda, abaterankunga n’abandi bose bakunda uyu mukino mu gutanga umusanzu mu iterambere ryawo.
Kuva mu 2024, NCBA Golf Series yatangiye guha umwanya abakinnyi ba Golf ngo bahatane, bahuze urugwiro, bishimane kandi banaganire ku cyateza imbere uyu mukino.
Mu 2025 hasinywe amasezerano ya banki ya NCBA na Kigali Golf Resort & Villas, agamije guteza intambwe uyu mukino ukava ku rwego rumwe ukagera ku rundi, hahabwa amahirwe abakiri bato mu mukino mu gushaka abafite impano no kuzikarishya mu gutegura abakinnyi beza b’ejo hazaza.
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich, uri no mu bari gukina yavuze ko gahunda yabo ari ugushyira itafari ryayo kuri uyu mukino ukenewemo abashoramari.
Ati “Rwanda Open u Rwanda ruheruka kwakira yari intambwe ikomeye cyane ku gihugu cyacu. Muri NCBA, twizera kandi ko iterambere ry’umukino ridashingira ku marushanwa mpuzamahanga gusa, ahubwo no ku ishoramari ry’abari muri Golf.”
“Rero binyuze muri NCBA Golf Series, dutewe ishema no gushyigikira uyu mukino uhuza abantu, ukanatanga umusanzu mu itarambere ry’ahazaza ha Golf mu Rwanda.”
Ubwo irushanwa riheruka kuba mu 2025, abahize abandi ni Jenny Linda mu bagore, Mukisa Benjamin mu bagabo, mu gihe mu bakuze yari David Rwiyamirira.










Ibitekerezo 0